00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Polisi yamaze impungenge abafite impushya zo gutwara imodoka za ‘automatique’ bifuza iza ‘manuel’

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 2 March 2025 saa 10:25
Yasuwe :

Polisi y’u Rwanda Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda yatangaje ko abafite impushya zo gutwara ibinyabiziga bya ‘automatique’ bemerewe gukorera izindi ‘categories’ zibemerera gutwara imodoka za ‘manuel’ bitabaye ngombwa ko bakorera urundi ruhushya bundi bushya.

Imibare igaragaza ko kuva muri Nzeri 2024 ubwo gukorera impushya zo gutwara imodoka za ‘automatique’ byatangiraga abagera kuri 3762 bamaze gukora icyo kizamini. Muri bo abarenga 1200 bagize ijanisha rya 28% by’abagikoze bose ni bo babashije gutsindira impushya za burundu zo gutwara.

Bamwe mu bakorera izo mpushya zo gutwara imodoka za ‘automatique’ babwiye RBA ko harimo imbogamizi zo kuba urufite nta yindi modoka itari ‘automatique’ yemerewe gutwara, ku buryo nk’abashaka gukora akazi k’ubushoferi bibagora kukabona.

Ibyo kandi ngo bijyana no kuba uwamaze kubona uruhushya rwo gutwara imodoka ya ‘automatique’ aba atemerewe kongeraho izindi ‘categories’ zimwemerera gutwara imodoka za ‘manuel’.

Mutesi Yvette yagize ati “Iyo wakoreye kuri ‘automatique’ ntiwahindura ngo utware indi modoka.”

Undi yagize ati “Ntibyoroshye kubona akazi [ufite uruhushya rwa ‘automatique’] kuko abantu batwara izo modoka ni abantu bazitunze ku giti cyabo. Ikindi ku muntu ufite uruhushya rwo gutwara ‘automatique’ ni uko aba atemerewe gukorera urundi ruhushya keretse asubiye inyuma akabanza agakorera ‘manuel’.”

Mu mashuri yigisha gutwara ibinyabiziga na bo bagaragaza ko hatagaragara ubwitabire buhagije bw’abigira ku modoka za ‘automatique’ nk’uko byari byitezwe.

Umuyobozi ushinzwe ibizamini mu kigo cya Polisi gishinzwe gukoresha no gutanga impushya zo gutwara ibinyabiziga hifashishijwe ikoranabuhanga, CSP Hitayezu Emmanuel, yavuze ko itegeko riteganya ko ufite uruhushya rwa ‘automatique’ nta yindi modoka itari yo yemerewe gutwara.

Icyakoze yavuze ko ubu gukorera ‘categories’ za ‘manuel’ ufite uruhushya rwo gutwara imodoka za ‘automatique’ byo bishoboka.

Ati “Niba ushaka gukorera uruhushya rwa ‘automatique’ rwa ‘categorie’ ibanza, wemerewe [no] kuba washaka ‘categorie’ yisumbuye y’ikinyabiziga cya ‘manuel’.”

CSP Hitayezu yongeyeho ko kugeza ubu abagera kuri 75% by’abasabye kode zo gukoreraho ibizamini byo gutwara bya ‘automatique’ ari bo bitabira gusa abandi ntibaze.

Abo batitabira kandi biyandikishije yavuze ko bamwe babiterwa no kuba umunsi w’ikizamini ugera bataritegura neza, agasaba ko bajya bitegura bihagije icyo kizamini nk’uko n’ibindi byose byitegurwa.

Polisi yemereye abafite ‘impushya za ‘automatique’ bifuza ‘categories’ za ‘manuel’ kuzongeraho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .