Polisi yakomoje ku burangare bukomeje guteza impanuka nk’iziheruka guhitana abantu 18

Yanditswe na IGIHE
Kuya 20 Kanama 2019 saa 07:40
Yasuwe :
0 0

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yagaragaje ko uburangare bw’abashoferi buri mu bikomeje guteza impanuka zo mu muhanda, ashimangira ko hari nyinshi zihitana abantu kandi bigaragara ko zashoboraga kwirindwa.

Mu kiganiro Waramutse Rwanda cyatambutse kuri RBA kuri uyu wa 19 Kanama 2019, CP Kabera yibanze ku mutekano wo mu muhanda aho yagaragaje ko utifashe neza kubera impanuka zimaze iminsi zihitana ubuzima bw’abantu kubera amakosa y’abashoferi nk’umuvuduko ukabije, ubusinzi n’uburangare.

Yifashishije ingero eshatu z’impanuka ziherutse, iyabereye mu karere ka Karongi yatewe n’uburangare bw’umushoferi igahitana abantu 11, iyo mu karere ka Nyagatare yatewe n’ubusinzi igahitana batanu n’iyo mu karere ka Nyamasheke yatewe n’umuvuduko ukabije igahitana abantu 2 abandi 16 bagakomereka.

Yagize ati “Izi mpanuka zose zatewe n’amakosa y’abashoferi kandi zashoboraga kwirindwa. Ntabwo bikwiye ko dukomeza gutakaza ubuzima bw’abantu kubera aya makosa. Niyo mpamvu twongeye gukangurira abayobozi b’ibigo bitwara abagenzi kugenzura imikorere y’abashoferi babo no kubagenera ikiruhuko gihagije.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yavuze ko ingamba Polisi isanganwe mu kubungabunga umutekano wo mu muhanda harimo gusuzuma ubuziranenge bw’ibinyabiziga, ishyirwaho ry’utugabanyamuvuduko mu modoka zitwara abagenzi, imikwabu yo gufata abatwara basinze no gushyiraho abapolisi benshi bashinzwe umutekano wo muhanda.

Yagize ati “Izi ngamba zose kandi zishyigikiwena gahunda y’ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro aho twigisha ibyiciro bitandukanye by’abakoresha umuhanda kwirinda impanuka. Harimo n’amahugurwa y’umwihariko yagenewe abashoferi n’abamotari.”

“Mu rwego rwo kurushaho kwirinda icyo ari cyo cyose cyateza impanuka hagiye gukazwa ingamba zisanzwe no gushyirwaho izindi ngamba zikomeye harimo kongera ibihano bihabwa abafatiwe mu makosa yo mu muhanda, kwamburwa uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga, n’ibindi bihano bikomeye.”

CP Kabera yavuze ko mu rwego rwo kurushaho kubungabunga umutekano wo mu muhanda, Polisi isaba abakoresha umuhanda bose kugira uruhare mu kugabanya impfu ziterwa n’impanuka zo mu muhanda, bubahiriza amategeko agenga imikoreshereze yawo.

Polisi y’u Rwanda kandi iributsa abakoresha umuhanda bose by’umwihariko abashoferi kuzirikana kugira ubworoherane n’abandi basangiye gukoresha umuhanda.

Ati “Abatwara ibinyabiziga bategetswe kubahiriza ibyapa n’ibirango byo ku muhanda, kwirinda umuvuduko ukabije, kwirinda gutwara banyoye ibisindisha, kwirinda gukoresha telefoni batwaye, kwirinda gutwara ikinyabiziga bananiwe no kwirinda gupakira ibirenze ubushobozi bw’ikinyabiziga.”

Abatwara moto bategetswe kwirinda umuvuduko ukabije no gusesera hagati y’ibindi binyabiziga, kwambara ingofero yabugenewe, kubahiriza uburenganzira bw’abanyamaguru no kwirinda gukoresha telefoni batwaye.

Abayobozi b’ibigo bitwara abagenzi baributswa inshingano zabo nk’abayobozi mu mutekano wo mu muhanda, gukurikirana imyitwarire y’abashoferi babo mu rwego rwo kwirinda ko bashyira ubuzima bw’abagenzi mu kaga no guha abashoferi babo iminsi y’ikiruhuko ihagije.

Abagenzi nabo baributswa kudashyira ubuzima bwabo mu biganza by’umushoferi, kutemerera motari ubatwaye kubatwara yiruka cyane cyangwa ngo asuzugure ibyapa bimurika. Mugenzi ihutire gutanga amakuru mu gihe ubonye umushoferi cyangwa umumotari utubahiriza amategeko y’umuhanda.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza