00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Polisi yahuguye abasirikare ku gukumira no kuzimya inkongi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 2 Ukuboza 2021 saa 06:17
Yasuwe :

Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe Ubutabazi no kurwanya Inkongi (Fire Brigade) ku wa Gatatu tariki ya 1 Ukuboza 2021 ryasoje amahugurwa yahabwaga abasirikare mu ngabo z’u Rwanda (Military Police) ku kwirinda no kurwanya inkongi.

Ni amahugurwa yari amaze iminsi ibiri atangirwa mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Nyarugunga mu Kagari ka Kamashashi mu Kigo cya Gisirikare cya Kanombe.

Yatanzwe muri gahunda za Polisi y’u Rwanda zo guhugura abakozi b’ibigo bitandukanye mu gihugu ku kugira ubumenyi bw’ibanze ku kwirinda no kurwanya inkongi aho bakorera n’aho batuye.

Umuyobozi w’Ishami rya Polisi rishinzwe Ubutabazi no kurwanya Inkongi (FRB), ACP Paul Gatambira, yavuze ko abasirikare bahuguwe ari abagize ishami rya gisirikare rishinzwe imyitwarire bakorera mu Kigo cya Kanombe.

Avuga ko bahuguwe ku bigize umuriro ndetse n’igitera inkongi. Banahawe ubumenyi bw’ibanze bakwifashisha mu kuzimya inkongi igihe ibaye.

Yakomeje ati “Aya mahugurwa yari ahuriwemo n’abasirikare ba Ofisiye n’abasirikare bato muri Military Police. Babanje gusobanurirwa ibigize inkongi n’ibiyitera kugira ngo bamenye uko bakwitabara mu gihe ibaye. Ariko ikiruta ibindi tubasobanurira ibitera inkongi kugira ngo babashe no kuzikumira zitaraba.”

ACP Gatambira yagaragaje ko abasirikare n’abapolisi bafite inshingano zo kumenya ibijyanye no kuzimya inkongi kuko iyo hari aho ibaye ari bo bafata iya mbere bakajya gutabara abaturage. Yavuze ko aya mahugurwa aba akenewe mu byiciro bitandukanye by’abaturarwanda.

Yashimiye abayitabiriye n’uburyo bagaragaje ko basobanukiwe n’ibyo bahuguwe babinyujije mu kwifashisha bimwe mu bikoresho bizimya inkongi.

Abahuguwe na bo bishimiye ubumenyi bahawe bavuga ko bizabafasha mu kwirinda no kurwanya inkongi aho batuye n’aho bakorera haramutse habaye inkongi.

Polisi y'Igihugu yahuguye abasirikare ku bijyanye no gukumira no kuzimya inkongi
Abasirikare bahuguwe hifashishijwe ibikoresho by'ubutabazi bikoreshwa mu kuzimya inkongi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .