00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Polisi yahagurukiye ikibazo cy’imodoka zitwara abana ku ishuri zishaje

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 9 Mutarama 2023 saa 06:44
Yasuwe :

Hashize igihe abiganjemo ababyeyi bagaragaza impungenge ku modoka zitwara abana ku mashuri by’umwihariko ab’incuke n’abanza haba muri Kigali no mu yindi mijyi, kuko inyinshi usanga zishaje kandi abana bagatwarwa bacucitse.

Nyuma y’uko Coaster yari itwaye abanyeshuri bagiye kwiga ikoreye impanuka ku i Rebero abanyeshuri 25 bagakomereka, Polisi y’Igihugu yatangaje ko yahagurukiye ikibazo cy’imodoka zishaje zitwara abana ku ishuri barenze umubare w’abo zagenewe gutwara.

Umuvugizi w’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SSP René Irere, kuri uyu wa Mbere tariki ya 9 Mutarama 2023 yabwiye itangazamakuru ko Polisi izi ikibazo cy’uko hari modoka zitwara abanyeshuri zishaje cyane ndetse hari n’izitwara benshi cyane barenze umubare zimerewe gutwara.

Yagize ati “Ni ikibazo tumaze igihe tuganiraho n’inzego zibishinzwe yaba Minisiteri y’Uburezi n’ikigo cya NESA yaba RURA nk’ikigo gishizwe ubwikorezi no gutanga ibyo byemezo ndetse no kuri uyu wa Gatandatu twakoze inama kuri Webex ku buryo hari ibyo twemeranyijeho cyane cyane bigamije kurengera umwana, kumuha uburenganzira bwe no gutuma amategeko yubahirizwa ariko kandi n’umwana akagera ku ishuri cyangwa se akavayo mu mutekano usesuye.”

Yakomeje avuga ko uyu munsi polisi yazindukiye mu mukwabo wo kugenzura imodoka zitwara abanyeshuri ku ishuri kugira ngo irebe ko ziba zujuje ibyangombwa n’ubwishingizi no kureba umubare w’abanyeshuri zitwaye.

SSP Irere yavuze ko hakenewe ubufatanye kugira ngo ikibazo cy’imodoka zitwara abanyeshuri zishaje cyane n’izibatwara bacucitse gikemuke.

Yagize ati “Igikomeye muri ibyo ni ubufatanye yaba ababyeyi batanga amafaranga yo gukodesha imodoka yaba ibigo by’amashuri kugira ngo bahitemo gufata imodoka zifite ubuzima zitateza ibibazo na contrôle technique isuzuma rigakorwa nk’uko bikwiye yaba RURA tukumvikana ko imyanya yateganyijwe mu modoka ari yo igomba kujyamo abantu.”

Polisi y’Igihugu iherutse gutangaza ko usanga ziriya modoka zitwara abana bagiye ku ishuri zihabwa ubwishingizi bw’abantu 45 kandi ubundi harimo intebe 30.

Ubaze neza ubwo ni ukuvuga ko haba imyanya yagenwe iba irenzeho abantu 15, badafite aho kwicara, bashobora kuba bagenda mu modoka bahagaze cyangwa se hakaba aho bicarana ku ntebe ari babiri.

Bamwe mu babyeyi babwiye IGIHE ko babangamirwa n’uko hari imodoka zitwara abana babo ku ishuri bacucitse abandi bakikiranye kandi baba bararishye amafaranga yo kubatwara neza.

Karangwa Juvenal yagize ati “Birababaje cyane kubona umuntu aba yarishyuye amafaranga kugira ngo umwana we bamutware neza ariko abana bakagenda bakikiranye, polisi idufashe ijye ibigenzura kuko hari abana bataha bavuga ko bari kubabara ibibero kuko baba bagiye ku ishuri bateruye bagenzi babo.”

Polisi mu gukemura iki kibazo yashyizeho ishami rya ‘contrôle technique’ i Gikondo ahabera imurikagurisha, aho imodoka zitwara abanyeshuri arizo ziri kubanza gusuzumirwa kugira ngo zitware abana ariko zujuje ibisabwa.

Ibijyanye n’ibiciro byishyurwa bigiye bitandukanye hari aho umwana umwe yishyura ibihumbi 15Frw ku kwezi mu gihe hari n’aho bishyura agera mu bihumbi 30Frw mu Mujyi wa Kigali.

Imodoka zitwara abanyeshuri zishinjwa kuba zishaje

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .