Itangazo ryashyizwe hanze na Polisi kuri iki Cyumweru, ntabwo risobanura impamvu hafashwe icyo cyemezo.
Rigira riti "Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe ibizamini no gutanga impushya zo gutwara ibinyabiziga, riramenyesha abantu bose bari bafite gahunda yo gukorera ibizamini ku kibuga cya Tapis Rouge giherereye i Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge, ko guhera tariki 16 Mutarama 2023, nta bizamini bizongera kuhakorerwa."
Rivuga ko abantu bari bafite gahunda yo gukorera kuri icyo ku kibuga ibizamini byo ku rwego rwa A, B, D na F tariki 16, 17, 18, 19, 20 Mutarama 2023, bimuriwe ku kibuga cya Midland Driving School giherereye i Gahanga mu Karere ka Kicukiro.
Ni mu gihe abazakora ibizamini byo ku rwego rwa C, D na E kuri ayo matariki, bazakorera ku kibuga cya Apaforme Driving School giherereye se Busanza, mu Karere ka Kicukiro.
Polisi yatangaje ko abafite gahunda y’ibizamini bari kuzakorera kuri Tapis Rouge kuva tariki 06 Gashyantare 2023 bazamenyeshwa aho bazakorera.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!