T.I yafatiwe ku kibuga cy’indege mu Mujyi wa Atlanta muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku Cyumweru tariki 4 Kanama 2024, mu masaha y’ijoro.
Uyu mugabo ubusanzwe witwa Clifford Harris, yafunzwe kubera impapuro zita muri yombi undi bitiranwa amazina yombi [Clifford Harris] washakishwaga na Polisi y’i Baltimore muri Maryland.
Clifford Harris yashakishwaga akurikiranweho ibyaha byo guhohotera umugore no kwinjira mu makuru ye mu buryo bw’ibanga, ndetse ibi bikorwa bikaba bikekwa ko byajemo no kwitwaza imbunda.
T.I yavanywe ku kibuga cy’indege ajyanwa muri gereza ya Clayton County. Uyu muraperi yafunzwe mu gihe cy’amasaha abiri aza kurekurwa nk’uko umunyamategeko we Steve Sadow yabibwiye TMZ.
Impapuro zita muri yombi uyu munyabyaha witiranyijwe na T.I zari zashyizwe hanze ku 13 Kamena 2024.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!