Polisi yafatiye ingamba abakomeje kugenda mu modoka kandi batabyemerewe

Yanditswe na Habimana James
Kuya 4 Mata 2020 saa 10:25
Yasuwe :
0 0

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko mu rwego rwo gukaza ingamba zo gukumira ikwirakwira rya Coronavirus, umuntu uzajya afatwa atwaye ikinyabiziga mu gihe atabyemerewe, kizajya kibikwa kugeza igihe gahunda yo kuguma mu rugo irangiriye.

Polisi ifashe uyu mwanzuro nyuma y’aho bigaragariye ko hari abarenga ku mabwiriza yashyizweho yo kuguma mu rugo.

Ivuga ko hari abasigaye babeshya inzego z’umutekano ko bagiye mu bikorwa runaka, wagenzura ugasanga bagiye mu zindi.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yabwiye itangazamakuru ko mu gihe umupolisi ahagaritse umuntu agomba kwirinda kumubeshya kuko ari amakosa.

Yagize ati “Ushaka kunanura amaguru ayananurire mu rugo, urushye aruhukire mu rugo, ushaka kuganira agaranire n’uwo bana cyangwa afate telefoni ahamagare, uwo bizananira burundu akarenga ku mabwiriza akajya kubeshya polisi, twashyizeho ingamba zo kubaherekeza aho bagiye tumenye ukuri kwabo, abo tuzasanga babeshya bazafatwa bafungwe ndetse bacibwe n’amande.”

“Abazafatwa bagenza ibizabiziga, polisi igiye kubafasha kuguma mu rugo no kubahiriza amabwiriza ibacyura iwabo, maze igafatira ibinyabiziga kuzageza igihe gahunda yatanzwe irangiriye.”

Mu bantu bamaze kwandura Coronavirus mu Rwanda bagera kuri 89, harimo abanduye gusa kuko bahuye n’abarwaye Coronavirus mu Rwanda.

Ingamba leta yafashe ni uko gusohoka mu rugo nta mpamvu zihutirwa bibujijwe, keretse abajya gutanga no gushaka serivisi z’ingenzi harimo kwivuza, guhaha, serivizi za banki n’izindi.

Abantu bakomeje gushishikarizwa kuguma mu rugo, hagakorwa ingendo gusa n'ababyemerewe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .