Polisi yafashe umwe mu bagize itsinda rikekwaho gukwirakwiza urumogi mu turere twa Muhanga na Ruhango

Yanditswe na IGIHE
Kuya 15 Ugushyingo 2020 saa 08:42
Yasuwe :
0 0

Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’abayobozi mu nzego z’ibanze, ku mugoroba wa tariki ya 13 Ugushyingo yafashe umugabo w’imyaka 50 afite ibiro bitatu by’urumogi, ashinjwa ko yakwirakwizaga mu baturage bo mu turere twa Muhanga na Ruhango.

Abapolisi bamufatiye iwe mu rugo mu karere ka Ruhango, Umurenge wa Ruhango, Akagari ka Munini, Umudugudu wa Rwezamenyo.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Theobald Kanamugire, yavuze ko gufatwa k’uwo mugabo kwaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati “Abaturage bari basanzwe babizi ko acuruza urumogi, mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu ahagana saa tanu, abapolisi bagiye iwe baramusaka, basanga yaruhishe hejuru y’ikiraro cy’inka. Basanze hari igikapu cyuzuyemo urumogi, ibiro bitatu, ndetse n’umunzani yakoreshaga arupima.”

SP Kanamugire yakomeje avuga ko atari ubwa mbere uwo mugabo akurikiranyweho ibikorwa byo gukwirakwiza urumogi, kuko tariki 30 Ukwakira we n’itsinda bakorana bacitse inzego z’umutekano nyuma yo gusanganwa udupfunyika 1,500 tw’urumogi.

SP Kanamugire yavuze ko icyo yakomereje ubucuruzi bw’urumogi iwe mu rugo mu karere ka Ruhango, ari naho yafatiwe. Ubu haracyashakishwa abo bandi babiri bafatanyije kurwanya inzego z’umutekano bagacika.

Uwo mugabo yahise ashyikirizwa Urwego rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Ruhango kugira ngo akorerwe iperereza.

Itegeko No 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ufatanwa, urya, unywa, witera, uhumeka cyangwa wisiga mu buryo ubwo aribwo bwose ibiyobyabwenge bito cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri ariko atarenze miliyoni mirongo itatu ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye, aribyo urumogi rubarirwamo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .