Polisi yafashe umumotari ukekwaho gusuka amazi mu muti usukura intoki akawuha abagenzi (Video)

Yanditswe na IGIHE
Kuya 6 Kamena 2020 saa 05:05
Yasuwe :
0 0

Polisi y’u Rwanda yafashe abantu barindwi barimo batandatu basanzwe mu nzu iberamo gutega ku mikino bizwi nka betting, mu gihe undi yari umumotari wafashwe akekwaho guha abagenzi umuti usanzwe usukura intoki, yasutsemo amazi.

Ku wa Gatatu nibwo ingendo za moto zitwara abagenzi zongeye gusubukurwa nyuma y’amezi asaga abiri zifunzwe, abamotari basabwa gushaka umuti usukura intoki uzajya uhabwa umugenzi ndetse ugakoreshwa muri casque, abagenzi nabo basabwa kujya bitwaza udutambaro babanza mu mutwe.

Gusa hari abantu bamwe ngo babirengaho, bamwe aho kwitwaza umuti wujuje ubuziranenge, bigakekwa ko basukamo amazi ngo utubuke.

Umwe mu bafashwe bakurikiranweho ayo makosa, avuga ko yagiye mu kazi ku wa Gatatu mu gitondo, afatwa saa sita ashinjwa gukoresha umuti urimo amazi.

Yagize ati “Twebwe nk’abakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto, hari imiti turi kugenda tugura, n’ubungubu hari uwo mfite ahangaha turi kugenda tugurishwa n’ishyirahamwe, ariko icyo nazize, umuti wa mbere ni uko basukaga bakumva nta alcool irimo, kandi n’uyunguyu niko umeze.”

“Ahubwo ndumva icyo mwadukorera, mwadukorera ubuvugizi abo bantu bacuruza imiti tukamenya niba yujuje ubuziranenge noneho tugakomeza gukora bisanzwe.”

Hari n’abandi bafatiwe mu gihe kimwe bashinjwa ko bari mu bikorwa byo gutega ku mikino (betting), kugeza uyu munsi bitemewe gukorerwa mu nzu zabigenewe, kereka umuntu ubikora mu ikoranabuhanga, udafite aho yegeranira n’abandi bantu.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, avuga ko abafashwe batanzweho amakuru n’abaturage, aho mu gihe shampiyona zo mu Burayi zirimo gusubukurwa, hari bamwe zishobora kugusha mu byaha bakarenga ku mabwiriza.

Polisi yagaragaje ko yafashe abantu barindwi barimo batanu bari abakiliya b’ikigo gikora ibijyanye no gutega ku mikino, umwe yari umukozi wacyo, undi akaba umumotari ukurikiranweho kwigana umuti.

CP Kabera yakomeje ati “Tukaba tunaboneyeho n’umwanya wo kubwira abantu baba bafite aho bakorera kariya kazi cyangwa se iriya mikino cyangwa se kuriya gushakisha amahirwe, ko babivaho bakabireka kubera ko bishobora guteza ikibazo abantu baza babagana, bityo bigatuma bagiteza n’abandi bantu benshi.”

Yanagarutse ku mumotari wafatanwe umuti utujuje ubuziranenge, ashimangira ko kimwe n’abandi batubahiriza amabwiriza, bagiye kujya bafatwa bagahanwa.

Yavuze ko umuntu uvuye mu rugo akagera aho agiye atanduye COVID-19 aba agezeyo amahoro, ariko biba akarusho iyo yirinze n’impanuka, “ukagera aho ujya ufite amagara mazima.”

Aba bakekwaho kurenga ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 berekanwe kuri sitasiyo ya polisi ya Remera
Uyu mumotari yafashwe akekwaho guha abagenzi umuti utujuje ubuziranenge
Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, CP John Bosco Kabera

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .