Polisi yafashe umugizi wa nabi washikuje umuturage igikapu kirimo ibihumbi 680 Frw

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 7 Ugushyingo 2020 saa 05:36
Yasuwe :
0 0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Kigali yafashe umusore w’imyaka 24, akekwaho gushikuza gushikuza umusore w’imyaka 32 igikapu cyarimo amafaranga 688.000 Frw n’imashini yifashishwa mu kubitsa no kubikuza amafaranga.

Ku mugoroba wo ku wa Kane tariki 05 Ugushyingo nibwo uyu musore yafashwe. Muri icyo gikorwa usibye amafaranga n’imashini yifashishwa mu kubitsa no kubikza, harimo kandi na telefoni n’ibindi bikoresho.

Uyu musore yibye iki gikapu mu masaha ya Saa tatu z’ijoro ubwo undi yari avuye ku kazi atashye iwe mu rugo.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Sylvestre Twajamahoro, yavuze avuga ko uwambuwe igikapu akimara kwamburwa hari abaturage bahise batabara batanga amakuru ku bapolisi bari hafi aho batangira gushakisha ukekwaho icyaha.

Babashije gufata uyu musore bamusangana amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 516 na bya bikoresho byose byari mu gikapu.

CIP Twizeyimana yagize ati "Uriya muturage ubwo yari ageze mu Murenge wa Kigali hafi y’aho atuye, yahise ahura n’umugizi wa nabi amwambura ibyo yari afite. Babirwaniye amurusha imbaraga arabitwara ariko abaturage baratabara basanga arimo kurira.”

“Abaturage bahise batanga amakuru noneho abapolisi bari hafi aho mu kazi batangira gushakisha baza kubona umuntu mu gihuru arimo kwihisha afite igikapu, bahise bamufata bamusangana ibintu bihura n’ibyo uwo muturage yari amaze kuvuga ko yambuwe, amafaranga basanze amaze kuyahaho mugenzi we asigaranye ibihumbi 516, mu bihumbi 688 yari amaze gushikuza umuturage."

CIP Twajamahoro yakomeje avuga ko abapolisi bakimara gufata uwo mugizi wa nabi bahise bajya kureba umuturage bagenzi be bari bamaze gutabariza bamwereka uwo musore (ukekwaho gushikuza igikapu) yemeza ko uwo bafashe ari we umaze kumwambura, bitewe n’imyenda yari yambaye ndetse n’ibikoresho bye yari atwaye byari mu gikapu bikaba byari bikirimo.

Yasubijwe ibikoresho bye ndetse n’amafaranga ibihumbi 516 byari bisigaye, ashimira Polisi y’u Rwanda uburyo yahise imutabara ikabasha kumusubiza ibintu bye.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali yashimiye abaturage batabaye mugenzi wabo bakamutangira amakuru yafashije Polisi gufata ukekwaho gukora icyaha.

Ati "Duhora dukangurira abantu gutanga amakuru hakiri kare, birafasha cyane mu gukurikirana umunyacyaha ari nabyo byaraye bibaye ku mugoroba. Amakuru yatanzwe na bariya baturage niyo yafashije abapolisi gufata uriya ukekwaho gukora icyaha."

Ukekwa yahise ashyikirizwa urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Kigali mu gihe hagishakishwa mugenzi we avuga ko bagabanye amafaranga.

Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, rivuga ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri, ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni ebyiri, imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Iyo kwiba byakozwe nijoro cyangwa byakozwe n’abantu barenze umwe, ibihano byikuba kabiri.

Uyu musore yafashwe amaze kwambura umuturage ibihumbi 680 Frw

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .