Polisi yafashe magendu y’amabaro 90 ya caguwa

Yanditswe na IGIHE
Kuya 23 Kanama 2018 saa 09:40
Yasuwe :
0 0

Polisi mu Karere ka Karongi yafashe imodoka yo mu bwoko bwa Fuso ipakiye amabaro 90 y’ imyenda ya caguwa, yinjiye mu gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Ni igikorwa cyabaye ku wa Kabiri tariki 21 Kanama 2018, mu bikorwa byo kurwanya ubucuruzi bwa magendu.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Innocent Gasasira, yavuze ko abagabo batanu aribo bafatanywe aya mabaro barimo n’umushoferi wari ubatwaye.

Ni nyuma y’amakuru polisi yari ihawe n’abaturage ko ku cyambu cyitwa Icoza giherereye mu mudugudu w’Agatare, Akagari ka Gasura mu Murenge wa Bwishyura, hambukiye ibicuruzwa bya magendu bivuye mu karere ka Rusizi.

Yakomeje agira ati “Twihutiye kubikurikirana tubasha gufatira amabaro 90 y’imyenda ya caguwa mu modoka yajyaga mu Mujyi wa Kigali.”

CIP Gasasira yavuze ko ibyinshi muri ibi bicuruzwa bya magendu bituruka mu bihugu bihana imbibi n’ u Rwanda, inzego zibishinzwe zikaba zarahagurukiye kubirwanya.

Yakomeje agira ati “Twakajije imikwabu ndetse n’abaturage bakaza amarondo. Turishimira ko abaturage basigaye bagira uruhare mu ifatwa rya bimwe muri ibi bicuruzwa, aho batanga amakuru ya zimwe mu nzira bikunda kwinjiriramo.”

CIP Gasasira akomeza asaba abaturage kwirinda igihombo baterwa na magendu, bagakora ubucuruzi bwemewe n’amategeko.

Amafaranga ava mu misoro n’amahoro ni nayo akoreshwa mu kubaka ibikorwaremezo nk’imihanda, amashuri, ibitaro n’ibindi bikenewe mu rugamba rw’iterambere n’imibereho myiza y’abaturage.

Iyo ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya magendu (Revenue Protection Unit-RPU) rifashe ibicuruzwa byinjiye mu gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bishyikirizwa Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro (RRA).

Uwabifatanywe abisubizwa yubahirije ibyo amategeko agenga ubucuruzi ateganya, birimo kwishyura imisoro yagenwe hariho n’ibihano.

Iyi modoka yafashwe ipakiye amabaro 90

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza