Polisi yafashe imodoka 80 zononnye amategeko ya ‘speed governors’

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 21 Werurwe 2019 saa 03:31
Yasuwe :
0 0

Polisi y’Igihugu yafashe imodoka 80 zirimo izitwara abantu mu buryo bwa rusange n’izikorera imizigo zarenze ku mategeko agenga imikoreshereze y’utugabanyamuvuduko ‘speed governors’.

Uyu mukwabu watangijwe mu gihugu kuri uyu wa 21 Werurwe 2019 ku ikubitiro wafatiwemo imodoka 80 zirimo 50 zo mu Mujyi wa Kigali na 30 zasanzwe mu makosa mu turere dutandukanye.

Umuvugizi wa Polisi mu Ishami rishinzwe Umutekano wo mu Muhanda, SSP Ndushabandi Jean Marie Vianney, yabwiye IGIHE ko uyu mukwabu wakozwe nyuma y’impanuka z’imodoka mu mihanda.

Yagize ati “Uyu munsi twatangiye umukwabu wo gufata imodoka zitujuje ubuziranenge mu bijyanye no gukoresha utugabanyamuvuduko.’’

Igazeti ya Leta iteganya ko imodoka z’ubwikorezi rusange zitarenza umuduko w’ibilometero 60 ku isaha ahatari insisiro na 40 mu nsisiro.

Uyu muvuduko wagenwe n’iteka rya Perezida rigenga imihanda n’uburyo bwo kuyigendamo rigena ishyirwaho ry’utugabanyamuvuduko mu 2015 n’itegeko ry’umuvuduko ntarengwa w’ibinyabiziga ryo mu 2002.

Ikoreshwa ry’utugabanyamuvuduko rifite ikoranabuhanga ryifashishwa mu kurigenzura, bituma ukoze ibinyuranye n’amategeko atahurwa.

SSP Ndushabandi yavuze ko hari abashoferi bashaka kurenga ku mategeko ‘‘bagacomora utugabanyamuvuduko cyangwa ama-unité bakoresha akabashirana, ntibaboneke mu ikoranabuhanga ribakurikirana.’’

Yakomeje avuga ko “Iki gikorwa kigamije gukangurira ba nyir’imodoka kurushaho kubahiriza itegeko birinda gucokoza akagabanyamuduko. Ibigo byemerewe bwo gushyira utugabanyamuvuduko mu modoka na byo bikwiye gukurikirana ko nta kibazo cy’ihuzanzira kibaho (nko kuba ama-unité yashira bari mu nzira) no gutanga amakuru y’igihe ikinyabiziga cyagira mu igenzura rya ‘Contrôle technique’.’’

Utugabanyamuvuduko twatangiye gukoreshwa mu 2016, twagabanyije impanuka zo mu muhanda ho 60%. Izingana na 40% ziterwa n’izindi mpamvu nko kugonga umunyamaguru cyangwa moto.

SSP Ndushabandi yatanze ubutumwa ku bantu ku giti cyabo bashaka gukoresha utugabanyamuvuduko kugana ababishinzwe bakabafasha gushyiraho igipimo cy’umuvuduko w’ibilometero 60 ku isaha, wemewe ku rwego mpuzamahanga.

Polisi y’Igihugu ivuga ko impanuka zo mu muhanda zagabanutse ku gipimo cya 20% kubera utwuma tugabanya umuvuduko twashyizwe mu modoka zitwara abagenzi mu gihe impanuka ziri hejuru ya 80% ziterwa na moto.

Mu 2018, impanuka za bisi zitwara abagenzi zaguyemo abantu 44, abakomeretse bari 27%. Amakamyo manini yo impanuka zayo zanganaga na 10%, za rukururana zaguyemo abantu bane mu gihe abashoferi 1400 bahaniwe umuvuduko ukabije.

Hatangiye gufatwa ibinyabiziga birimo imodoka zitwara imizigo zitubahirije amategeko agenga utugabanyamuvuduko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza