Polisi yafashe batatu bacuruzaga magendu, umwe agerageza gutanga ruswa ya miliyoni 1 Frw (Video)

Yanditswe na Tuyishimire Raymond
Kuya 22 Ukwakira 2020 saa 04:00
Yasuwe :
0 0

Polisi y’u Rwanda yerekanye abagore babiri n’umugabo umwe bakekwaho gucuruza mu Mujyi wa Kigali magendu y’amavuta yo kwisiga, harimo n’atemewe ahindura uruhu azwi nka ‘mukorogo’. Umwe muri bo anashinjwa kugerageza gutanga ruswa ya miliyoni 1 Frw kugira ngo acikishwe.

Nyuma yo gufatwa kuri uyu wa Kane, ukurikiranweho no kugerageza gutanga ruswa yemeye ko ibyo yakoraga bitemewe, anabisabira imbabazi.

Ati “Amavuta nacuruzaga harimo ayemewe n’atemewe, mu by’ukuri bajya kumfata hari mugenzi wanjye wari uyanzaniye, ku bwanjye ndasaba imbabazi kandi n’abandi ndabashishikariza kubireka".

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yavuze ko magendu imunga ubukungu bw’igihugu, anakangurira abantu kureka gucuruza amavuta atemewe kuko baba bakora ibyaha bikomeye.

Ati "Ikigaragara ni uko ibi bintu ari magendu kandi ikaba imunga ubukungu bw’igihugu. Icya kabiri, baracuruza ibitemewe, mukorogo yangiza uruhu, yangiza Abanyarwanda, ntibyemewe. Abantu bari kugerageza gucuruza amavuta atemewe bumve ko bari gukora ibyaha bikomeye”.

Amavuta yahise afatwa abarirwa mu gaciro ka miliyoni enye.

Icyaha cya ruswa akekwaho kiramutse kimuhamye ashobora guhanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka itanu kugera kuri irindwi, n’ihazabu y’amafaranga ashobora kuva ku nshuro ebyiri kugeza ku icumi za ruswa yari atanze.

Mu gihe kandi bose baramuka bahamwe n’icyaha cya magendu, bahanishwa igifungo kitarenze imyaka itanu cyangwa ihazabu ingana na 50% by’agaciro k’ibicuruzwa byakoreweho icyaha cyangwa ibyo bihano byombi.

Polisi yafashe batatu bacuruzaga magendu, umwe agerageza gutanga ruswa ya miliyoni 1 Frw

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .