Polisi yafashe abantu umunani bakekwako gukwirakwiza urumogi mu Mujyi wa Kigali

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 19 Werurwe 2019 saa 07:00
Yasuwe :
0 0

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abantu umunani barimo abagore babiri, bakekwaho kuranguza urumogi mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali.

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 19 Werurwe 2019 nibwo Polisi yeretse itangazamakuru aba bantu umunani.

Mu bafashwe harimo umugabo wafatiwe mu Gatenga afite udupfunyika dusaga ibihumbi 3350 n’umumotari wari umutwaye, n’undi wafatanywe udupfunyika 400. Polisi ivuga ko uyu mumotari akimara gufatwa yashatse kugonga inzego zamutaye muri yombi bimunaniye ava kuri moto ariruka ariko biba iby’ubusa kuko yari yatangatanzwe.

Undi mugabo we uvuka mu Murenge wa Bushoki, Akarere ka Rulindo, yemeye ibyaha aregwa byo kugemura urumogi i Kigali, avuga ko yabitewe n’ubuzima yari abayemo.

Ati “Ndi hano nshinjwa gufatanwa urumogi, nafatanywe utubure 3350. Umuntu yamampamagaye ansaba kumushakira urumogi ndabikora, noneho ngiye nsanga ari kumwe n’abandi badufata gutyo.”

Yakomeje asaba imbabazi z’icyaha yafatiwemo, anashimangira ko muri urwo rumogi yafatanywe yari kungukamo ibihumbi 150 Frw kuko yari yashoyemo ibihumbi 260Frw.

Umwe mu bagore bafashwe we yagize ati “Njye bamfatiye mu Gatenga, njye uriya musaza yari yampaye komisiyo ambwira ko nimbona ushaka iriya gahunda njye mbamuzanira ni uko nabigiyemo ariko ni Gatatu twari tumaze gukorana gusa.”

Yongeyeho ko amuzanira umukiriya ku nshuro yambere yamuhaye komisiyo ya 2000Frw ndetse ku nshuro ya kabiri yamuhembye 3000Frw.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Umutesi Marie Gorette, avuga ko abo bantu uko ari umunani bafashwe mu mukwabo wo gufata abanywa urumogi n’abarucuruza.

Yagize ati “Aba bantu uko ari umunani bafatiwe mu mikwabo yo gufata abacuruza bakananywa urumogi, bafatiwe muri Gikondo na Kicukiro ku makuru y’abaturage, ku bufatanye bw’inzego z’umutekano batabwa muri yombi.”

Yakomeje avuga abacuruza urumogi n’abarunwa bari gutabwa muri yombi cyane kuko Polisi yahagurukiye iki kibazo ku buryo bugaragara.

Ingingo ya 263 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda iteganya ko umuntu uhindura urumogi, uruhinga n’ururanguza ahanishwa igihano cyo kuva ku myaka 20 kugeza 25 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 15 ariko atarengeje miliyoni 20.

Ikomeza ivuga ko umuntu uruha umwana we ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga kuva miliyoni 30 ariko atarenze miliyoni 50.

Aba bagabo uko ari umunani bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi iherereye i Gikondo mu Karere ka Kicukiro.

Aba uko ari umunani batawe muri yombi bakekwaho gucuruza urumogi
Bafatiwe mu bice bitandukanye ariko bashinjwa gucuruza urumogi muri Kigali
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Umutesi Marie Gorette, yavuze ko Polisi yahagurukiye ibyaha byo gucuruza ibiyobyabwenge

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza