Polisi yafashe abantu 13 barimo kwangiza ishyamba rya Gishwati

Yanditswe na IGIHE
Kuya 2 Kamena 2020 saa 08:45
Yasuwe :
0 0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rubavu mu mirenge ya Kanama na Kanzenze, ku Cyumweru tyafashe abantu 13 barimo gutema ibiti mu ishyamba rya Gishwati.

Abantu 11 muri aba bantu bafatanwe ibiti babyashijemo inkwi abandi babiri bafatanwa imbaho.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba, CIP Bonaventure Karekezi avuga ko ifatwa ry’aba bantu ryaturutse ku makuru yari amaze iminsi avugwa ko ririya shyamba rikomeje kwangirika kubera abantu baryigabiza bagatemamo ibiti.

Yagize ati "Tukimara kumenya ayo makuru twateguye igikorwa cyo gufata abantu bajya kwangiza ririya shyamba. Ni igikorwa cyatangiye tariki ya 30 Gicurasi kugeza tariki ya 31, nibwo bari bantu 13 bafatiwe muri ririya shyamba.”

CIP Karekezi akomeza avuga ko koko iyo ugeze mu ishyamba rya Gishwati ubona ko ryibasiwe n’abaritemamo ibiti. Yavuze ko ibikorwa byo kurwanya abaryangiza bitazahagarara, anasaba abaturage gukomeza gutanga amakuru y’abaryangiza.

Abafashwe bashyikirijwe Urwego rw’igihugu Rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Kanama kkkugira ngo bakurikiranwe n’amategeko.

Itegeko rivuga ko hagamijwe kurengera ibinyabuzima, ibikorwa byo gutwika amashyamba, pariki z’Igihugu n’ibyanya; gutwika ibishanga, inzuri, ibihuru, ibyatsi hagamijwe ubuhinzi cyangwa gutunganya inzuri z’amatungo ndetse n’ibindi bikorwa ibyo aribyo byose byangiza ibidukikije, bibujijwe.

Ingingo ya 59 y’iri tegeko ivuga ko umuntu wese utuma ibimera bikomye bipfa, ubisenya, ubisarura cyangwa ubyangiza, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni eshatu.

Ishyamba rya Gishwati riheruka kwinjizwa muri pariki z'igihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .