Ni nyuma y’uko moto 2019 zafatiwe mu mihanda itandukanye yo mu Mujyi wa Kigali; biturutse ku guhimba, guhisha cyangwa guhindura plaque, izafashwe zihetse imizigo irenze ubushobozi bwazo, izakoze impanuka n’izafatiwe kutishyura amande.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Assistant ACP Boniface Rutikanga, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, aho ziparitse mu Murenge wa Gatsata, Akarere ka Gasabo, kuri uyu wa Kane tariki ya 7 Ugushyingo 2024, yavuze ko abahindura plaque ya moto akenshi baba bagamije guhishira ibyaha n’andi makosa bakorera mu muhanda.
Yagize ati “Plaque ya moto niyo mwirondoro wayo, abatwara moto bahindura imibare cyangwa inyuguti biyigize akenshi baba bagamije kujijisha. Usanga ababikora hari ibyaha baba barimo guhishira nko kuba zaribwe, gukoreshwa mu bujura bwo gushikuza amasakoshi cyangwa telefone, gutwara ibiyobyabwenge n’ibindi. Hari n’abafatiwe mu yandi makosa arimo gutwara badafite Uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga n’urwo gutwara abantu, izakoze impanuka, izafatiwe kutishyura amande n’izari zihetse imizigo irenze ubushobozi bwazo.”
ACP Rutikanga yaburiye abahindura nimero ziranga ikinyabiziga ku bihano bibategereje, abibutsa ko n’amayeri bakoresha agenda amenyekana.
Ati “Uburyo butandukanye bakoresha bugenda bugaragara; aho usanga bahanaguye umubare cyangwa inyuguti bagahinduramo iyindi, hari abazihina nimero ntigaragare, abashyiraho agasinga bakurura gafashe ku kuma bashyize kuri plaque kakamanuka kagahisha inyuguti, abarenza igitambaro kuri plaque, hakaba na moto ubona zifite plaque wayishakisha muri sisiteme y’ikigo cy’imisoro n’amahoro ntuyibonemo. Bituma camera ifata nimero itajyanye n’iy’ikinyabiziga kiri aho.”
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yashimiye abamotari b’inyangamugayo bubahisha umwuga wabo batanga amakuru kuri bagenzi babo bahisha nimero ziranga moto bakoresha, akebura n’abitabaza moto mu ngendo ko bajya babanza kureba niba moto batega zitagaragara muri ayo makosa kuko ari bo bigiraho ingaruka bwa mbere.
Yibukije kandi abafite moto zafashwe kwihutira gukemura ibibazo byatumye zifatwa kugira ngo bazisubizwe.
Ndayisenga Selemani umaze imyaka 2 atwara abagenzi kuri moto mu Mujyi wa Kigali, yavuze ko hari amakosa abona kuri bagenzi be bakora umwuga umwe adakwiye, bikaba akarusho iyo bigeze ku guhindura Plaque kuko bigira ingaruka zikomeye.
Yagize ati “Inshuro nyinshi hari amakosa tubona akorerwa mu muhanda, ariko ibyo tubona biteye inkeke ni abahindura plaque kuko natwe baba baduhemukira, bakanahemukira bagenzi bacu. Nta yindi mpamvu ibibatera, hari igihe umuntu aba ahora mu byaha ukabona afashe nk’agasume agapfuka plaque akiruka.”
Ndayisenga yagiriye inama bagenzi be guca ukubiri no guhindura plaque kuko nimero ahinduyemo ishobora guhuza n’iy’undi bikaba byatuma arengana atari we wakoze ikosa.
Ingingo ya 276 mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko; Umuntu wese, ku bw’uburiganya, wandika, wandikisha ibintu bidahuye n’ukuri cyangwa ukora imenyekanisha ritari ryo afatwa nk’uwakoze icyaha cyo gukora ibihimbano.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 Frw) ariko atarenga miliyoni eshanu (5.000.000 Frw) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!