00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amayeri mashya y’abatuye Umujyi wa Kigali atuma bava muri Guma mu Rugo (Amafoto)

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 23 Nyakanga 2021 saa 02:30
Yasuwe :
0 0

Polisi y’igihugu yaburiye abantu bihindura abacuruzi bakanahimba andi mayeri atuma bakora ingendo zitemewe mu Mujyi wa Kigali kandi umaze iminsi ushyizwe muri gahunda ya Guma mu Rugo.

Muri Kigali havugwa bamwe mu bogoshi basigaye bambara imyenda nk’iy’abacuruza Me2U, ubundi bakagenda nk’abagiye hafi aho ariko bamwe bagiye mu kazi.

Umwe mu bo twaganiriye yagize ati “Ubu imashini zogosha twarazitahanya kugira ngo umukiliya wawe nagushaka, ujye uhita umusanga iwe ubundi umwogoshereyo.”

Hari kandi n’abandi bagaragaye bafite ibikapu nk’abagiye guhaha ariko bigiriye mu zindi gahunda zabo, nyamara ibi bishobora kuba impamvu y’ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19. Ibi bikorwa byiyongeraho ibindi byavuzwe mu minsi yashize, aho hakunze kumvikana abantu bafashwe bari kunywera inzoga mu rugo rwahinduwemo akabari.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yaburiye abantu bagikerensa amabwiriza yo kwirinda Covid-19 kuko bitemewe kandi bihanirwa.

Ati “Ibikorwa nk’ibyo ntabwo byemewe. Icyo twabwira abantu ni uko Guma mu Rugo ari Guma mu Rugo, ibyo rero bya gushaka abakiliya mu ngo uvuye iwawe ukagenda ni ikibazo kandi ntabwo byemewe.”

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, cyatangaje ko mu bantu 107.106 bo hirya no hino muri Kigali bapimwe Covid-19 muri iyi minsi, abagera kuri 3.965 bangana n’ijanisha rya 3.7% bayisanganywe.

Ibi bipimo rusange byafashwe kuva ku wa 17-18 Nyakanga 2021, bigaragaza ko Akarere ka Kicukiro kihariye 4,4% by’abasanganywe ubwandu, Gasabo ikagira 3,8% mu gihe Nyarugenge ifite 2,5%. Umubare w’abamaze guhitanwa n’iki cyorezo mu gihugu ni abantu 704.

Abarenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 baba babazanya aho Polisi iherereye kugira ngo itabafatira mu nzira
Abaturage bagenda banyura inzira zidakunze kunyuramo Polisi
Bazindukana ibikapu bimeze nk'ibyo gutwaramo ibyo baguze kugira ngo batabuzwa kugenda
Biragoye kubona umuntu ugenda mu nzira adafite igikapu cyo gutwaramo ibintu
Henshi ubona abantu bagenda mu muhanda bitwaje ikintu cyerekana ko bagiye kugura ibintu nkenerwa
Uko byari byifashe ku Kimisigara mu masaha y'umugoroba
Hari ubwo ukubitana n'urujya n'uruza rw'abantu mu muhanda
Mu masaha y'ijoro twahuye n'urubyiruko ruri mu muhanda ntacyo rwikanga
Mu masaha y'umugoroba abantu baba bari kujya gushaka ibyo kurya
Hari abitwaza imyenda y'abacuruza Me2U

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .