Polisi y’u Rwanda yitabiriye imyitozo y’inzego z’umutekano muri EAC

Yanditswe na IGIHE
Kuya 9 Ugushyingo 2019 saa 07:52
Yasuwe :
0 0

Guhera tariki ya 7 Ugushyingo 2019 abasirikare, abapolisi n’abasivili bagera kuri 360 batangiye icyiciro cya 12 cy’imyitozo ikomatanyije ijyanye n’ibikorwa by’umutekano n’uko bitegurwa.

Aya masomo azamara ibyumweru bibiri arimo kubera muri Uganda mu kigo giherereye ahitwa Jinja.

Ni amasomo azwi ku izina rya Ushirikiano Imara, afite insanganyamatsiko igira iti “Kwimakaza amahoro n’umutekano bihamye.”

Aya masomo yitabiriwe n’amatsinda atandatu arimo iryaturutse mu Rwanda, Burundi, Kenya, Sudani y’Epfo, Tanzania na Uganda ari nayo yayakiriye.

U Rwanda rwoherejeyo abantu bakora mu nzego z’umutekano bagera kuri 65, harimo abofisiye bakuru umunani bo muri Polisi y’u Rwanda.

Mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro aya masomo ku ruhande rw’u Rwanda hari Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka, Lt Gen Jean Jacques Mupenzi.

Aya mahugurwa azibanda ku kongerera ubumenyi n’ubushobozi abahugurwa mu bijyanye no kurwanya iterabwoba, kurwanya ubushimusi bw’amato, kurwanya ibiza n’imicungirwe yabyo.

Atangiza aya mahugurwa, umuyobozi wayo, Maj Gen Sam Kavuma yavuze ko agamije gufasha abayitabiriye ibijyanye no kwitegura neza igihe bazaba bagiye mu bikorwa byo kubungabunga amahoro ahabaye ibibazo by’umutekano muke.

Yagize ati “Iyi myitozo igamije gufasha mu myiteguro y’uko tugomba kuzitwara igihe bibaye ngombwa ko tujya mu bikorwa byo kubungabunga amahoro, kurwanya iterabwoba, ibikorwa bya ba rushimusi b’amato no gutabara igihe habaye ibiza. Agamije kandi kongerera ubushobozi inzego z’umutekano zacu nk’abanyamuryango bagize Akarere k’Iburasirazuba (EAC).”

Col Gerald Butera wavuze mu izina ry’Umunyamabanga Mukuru wa EAC, Ambasaderi Liberat Mfumukeko, yavuze ko ingabo zo mu karere zarenze urwego rwo gukorana imyitozo ahubwo zigeze aho gukorera hamwe mu butumwa butandukanye.

Ingabo za EAC ubusanzwe zihurira mu butumwa bw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe bugamije kugarura amahoro muri Somalia (AMISOM) no mu bw’Umuryango w’Abibumbye buhuriweho n’ingabo zo ku Mugabane wa Afurika bugamije kugarura amahoro mu Ntara ya Darfur (UNAMID).

Ingabo na Polisi y’u Rwanda byitabiriye imyitozo y’inzego z’umutekano muri EAC ibera muri Uganda
Nyuma y'igikorwa gitangiza aya mahugurwa hafashwe ifoto y'urwibutso

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza