Urutonde rwa Minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurimo rw’abakozi birukanywe burundu, hagaragarago abapolisi bagera ku gihumbi birukanywe hagati ya 2015 na 2020.
Amwe mu makosa akomeye abo bapolisi birukaniwe harimo ruswa, nk’uko The East African yabitangaje.
Icyakora ubushakashatsi bwa Transparency International Rwanda buracyashyira Polisi, ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda mu nzego zivugwamo ruswa.
Muri raporo y’uwo muryango ya 2019, Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda ryaje imbere mu kurangwamo ruswa nyinshi ku kigero cya 9%, gusa habayemo kugabanyuka ugereranyije n’umwaka wari wabanje kuko wo byari ku 14 %.
Kugabanyuka kw’ikigero cya ruswa muri Polisi byaturutse ahanini ku ngamba zagiye zifatwa zigamije guhangana n’abaryi ba ruswa muri urwo rwego.
Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Transparency International, Apollinaire Mupiganyi, yatangaje ko hari n’aho abapolisi barya ruswa bafatirwaga mu cyuho.
Ati “Hari inshuro nyinshi abashakashatsi bacu babaga bahibereye mu bikorwa bya Polisi byo guta muri yombi umuntu wabo. Turi abahamya bo kuvuga ko imyitwarire mibi mu bapolisi yagabanyutse cyane.”
Tariki 11 Ugushyingo, Abapolisi babiri batawe muri yombi nyuma yo gufatirwa mu cyuho basaba ruswa abamotari. Berekanywe mu ruhame mu rwego rwo guha isomo bagenzi babo.
Muri Gashyantare uyu mwaka, hari abandi bantu batatu bahoze ari abapolisi batawe muri yombi, bihinduye abapolisi bari mu kazi batanga impushya zo gutwara ibinyabiziga bagasaba amafaranga.
Polisi kandi yagiye yumvikana ihana cyangwa yirukana bamwe mu bakozi bayo bagaragayeho indi myitwarire mibi nko gukoresha imbaraga z’umurengera n’ibindi.
Umuvugizi wa Polisi, CP John Bosco Kabera, yatangaje ko nta kwihangana kuzabaho ku bapolisi bagaragaje imyitwarire mibi.
Ati “Ntabwo Polisi ishobora kwihanganira imyitwarire mibi nka ruswa, gutoroka, ubusinzi cyangwa ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge. Twashyizeho ishami rishinzwe imyitwarire na komite zishinzwe imyitwarire zigamije guhana umupolisi wese ugaragaweho imyitwarire mibi no gufasha abateshutse kugaruka mu nzira.”
Kugeza ubu, u Rwanda rubarirwa umupolisi umwe ku baturage 500. Buri mwaka uru rwego rutanga amatangazo y’abashaka kurwinjiramo hagamijwe gusimbuza abagiye mu kiruhuko cy’izabukuru cyangwa abirukanywe.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!