Bafashwe muri gahunda Polisi y’Igihugu imaze iminsi iri gukora yo gushaka ibinyabiziga byibwa bikaburirwa irengero.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP. Boniface Rutikanga, yavuze ko abakora ubwo bujura biba moto bakazihindurira ibyangombwa bakazambika ibiziranga bitari ibyazo.
Ati “Mu iperereza twakoze twasanze moto 136 zose zagiye zihindurirwa ‘plaque’ ndetse 16 muri zo zifite ibyangomwa by’izindi.”
Yavuze ko izo ‘plaque’ abajura baziba mu magaraje cyangwa bakazigura n’abari bafite ibinyabiziga byashaje ntibasubize ibyangombwa.
Yashimangiye ko abafite izo moto ari bo usanga mu bindi byaha birimo kwambura abakiliya amafaranga n’ibindi.
ACP Rutikanga yavuze ko hari moto nyinshi zafashwe ariko zabuze ba nyirazo kuko hari abazibura bagaterera iyo ntibakurikirane, ugasanga zigiye gutezwa cyamunara.
Nakate Josephine ni umwe mu bari baribwe moto. Yavuze ko hari hashize imyaka itanu ayibuze kuko bayibye mu mpera za 2019, bayibiye i Mageragere.
Ati “Nahaye umuntu ngo ajye atwara moto yanjye hanyuma abajura baramutega baramuniga barayijyana. Nyuma mu mpera za 2024 nibwo kuri Polisi bampamagaye bambwira ko yabonetse gusa bari barayihinduriye ibirango.”
Muhashyi Jean d’Amour na we yari yarabuze moto ye. Yavuze ko ikinyabiziga cye yakibuze muri Gashyantare 2024.
Ati “Moto yanjye yatwarwaga n’umuhungu wanjye. Yambwiye ko baje ari abantu babiri bigize abagenzi umwe aramutwara undi umumotari ntiyamenya aho arengeye. Bageze mu Gakenke wa wundi bari kumwe na we yahise aza baramuniga batwara n’ibyangombwa byayo byose. Nyuma nayibonye barayinduriye ‘plaque’.





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!