Minisitiri Busingye yasabye abaturage gufasha Polisi bakumira ibyaha

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 18 Kanama 2019 saa 07:48
Yasuwe :
0 0

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 17 Kanama, Polisi y’u Rwanda yasoje ukwezi kwahariwe ibikorwa byayo hatangwa inzu ku miryango yatoranyijwe itishoboye mu gihugu hose.

Hatanzwe inzu 30 mu gihugu hose, aho inzu z’ubabatswe zifite ibyumba bitatu n’icyumba cy’uruganiriro ndetse n’ibikoresho byo mu nzu nk’ibitanda n’amatera, intebe, utubati, amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba n’ibindi. Buri n nzu ifite igikoni, ubwiherero n’ubwiyuhagiriro.

Gutaha izi nzu zubakiwe imiryango itishoboye byahuriranye no gusoza ukwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi kwari gufite insangamatsiko igira iti “Imyaka 19 y’ubufatanye mu bikorwa byo kubungabunga umutekno no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.”

Umuhango wo gusoza ukwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi ku rwego rw’igihugu wabereye mu ntara y’Amajyaruguru mu karere ka Gicumbi aho witabiriwe na Minisitiri w’ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta Busingye Johnston ari kumwe n’umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda IGP Dan Munyuza hamwe na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Jean Marie Vianney Gatabazi.

Ibi byabereye mu murenge wa Mutete ahatashywe inzu y’umuturage utishoboye witwa Kayonga Semikiza ndetse hanatahwa sitasiyo ebyiri za Polisi zubatswe mu mirenge ya Kaniga na Cyumba.

Minisitri Busingye mu ijambo rye, yavuze ko imyaka 19 Polisi y’u Rwanda imaze ivutse itabaye imfabusa kuko hari byinshi yagejeje ku banyarwanda cyane cyane umutekano.

Yagize ati “Kuba umunyarwanda akora akazi ke ntacyo yikanga biterwa n’imbaraga Polisi y’u Rwanda ishyira mu kurinda umutekano w’abaturarwanda n’ibyabo.”

Yashimiye ibikorwa bitandukanye Polisi y’u Rwanda yagejeje ku baturage muri uku kwezi kwahariwe ibikorwa byayo.

Yagize ati “Ibi bikorwa ni ibigamije kongera ubufatanye hagati ya Polisi n’abaturage ndetse bigamije kuzamura imibereho myiza n’iterembere no kurwanya ibyaha, aho mutuye mukwiye gufasha Polisi kubisigasira namwe mugira uruhare mu kwicungira umutekano.”

Minisitiri w’ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta Busingye Johnston yavuze ko ubufatanye bwa Polisi n’abaturage aribwo buzatuma igihugu kigera ku iterambere

Minisitiri Busingye yagarutse ku byaha bikomeje kugaragara mu gihugu birimo icuruzwa n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge by’umwihariko mu karere ka Gicumbi.

Yagize ati “Abaturage nimwe mufite uruhare runini mu kurwanya abacuruza ibiyobyabwenge kuko mubana umunsi ku w’undi bityo mukwiye gufata iyambere mutungira agatoki Polisi abacuruza ibiyobyabwenge.”

Yanakanguriye abaturage kwitwararika isuku birinda gusuhuzanya n’ibiganza mu rwego rwo kwirinda indwara ya Ebola igaragara mu gihugu cy’igituranyi.

Yasoje ashimira ubunyamwuga n’indangagaciro ziranga Polisi y’u Rwanda,aboneraho gushima abaturage n’abandi bafatanyabikorwa ba Polisi uko bayifasha kugera ku ntego zayo zo gucunga umutekano w’abantu n’ibyabo.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda IGP Dan Munyuza yashimiye uruhare rw’abaturage, inzego za Leta, abikorera ndetse n’izindi nzego z’umutekano bagize uruhare rukomeye mu kwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi.

Yagize ati “Muri uku kwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi hubatswe inzu 6 z’ibiro by’imidugudu hirya no hino mu gihugu bishingiye ku midugudu yagerageje kurwanya ibyaha ku buryo bugaragara, ibi bizatuma abaturage babona serivisi mu buryo buboroheye kandi bazibone hafi ndetse bikazatuma n’abandi babirebereho kugira ngo harwanywe ibyaha cyangwa n’ababikora bagabanuke.”

Yavuze ko muri biri karere hubatswe inzu imwe y’umuturage utishoboye hagamijwe kugeza ibikorwa remezo bibireye buri wese.

Yavuze ko icyumweru cya mbere cyibanze mu kwigisha abaturage ububi bw’ibiyobyabwenge ndetse n’ikoreshwa ryabyo,icyumweru cya kabiri cyibanze mu kurwanya ihohotera rishingiye kugitsina no kurwanya inda ziterwa abana ,icyumweru cya gatatu cyibanze mu kubungabunga ibidukikije,icyumweru cya kane ari nacyo cyari icya nyuma cy’ibanze mu kubungabunga umutekano wo mu muhanda.

IGP Munyuza yibukije abaturage ko bafite inshingano yo kurwanya ibiyobyabwenge bikigarara cyane cyane mu turere twa Gicumbi,Burera na Nyagatare.

Semikizi Kayonga umwe mu bahawe inzu mu karere ka Gicumbi umurenge wa Mutete akaba yaracitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 yashimiye Polisi y’u Rwanda by’umwihariko n’ubuyobozi burangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Yagize ati “Nabuze umuryango wanjye muri Jenoside, leta yanyubakiye inzu ariko iza gusenywa n’imvura,ndashima Polisi yampaye inzu uyu munsi irimo ibikoresho byose n’umuriro ukomoka ku mirasire y’izuba,turi abanyamugisaha kugira igihugu nk’iki aho Polisi yegera abaturage mu rwego rwo kuzamura imibereho yabo.”

By’umwihariko mu cyumweru cyahariwe kurwanya ibiyobyabwenge Polisi y’u Rwanda yerekanye bimwe mu biyobyabwenge byafashwe birimo ibiro 1600 by’urumogi, udupfunyika 832 tw’urumogi,udusashi 34157 tw’inzoga zitemewe(Gin) na litiro 241,000 za kanyanga; ibi biyobyabwenge byose bikaba byarafatiwe mu bikorwa bya Polisi mu gihugu hose.

Hatanzwe kandi inama n’ubuvuzi ku bakobwa bahuye n’ihohoterwa rishingiye kugitsina mu gihugu hose, abagera kuri 230 bakanguriwe kwandikisha abana mu bitabo byirangamimerere.

Minisitiri w’ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta Busingye Johnston yavuze ko ubufatanye bwa Polisi n’abaturage aribwo buzatuma igihugu kigera ku iterambere
Ibikorwa byo gusoza ukwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba byitabiriwe n’umuyobozi w’iyi Ntara Fred Mufulukye ari kumwe na Commissioner of Police Vianney Nshimiyimana aho byabereye mu karere ka Nyagatare umurenge wa Rwempasha ahashyikirijwe inzu umuturage utishoboye witwa Uwamariya Mariam
Hatanzwe inzu 30 mu gihugu hose, aho inzu z’ubabatswe zifite ibyumba bitatu n’icyumba cy’uruganiriro ndetse n’ibikoresho byo mu nzu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza