Ibi Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa RBA.
Muri iki kiganiro ACP Boniface Rutikanga yagaragaje ko ubu bufatanye bumaze gutanga umusaruro ugaragara.
ACP Rutikanga yavuze ko iyi gahunda y’ubufatanye yatangijwe mu 2013 hagamijwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage binyuze muri gahunda ya ‘community policing’.
Urubyiruko rw’abakorerabushake rwatoranyijwe kubera ko ari rwo rugize umubare munini w’Abanyarwanda kandi rukaba ari narwo rufite imbaraga kandi umusanzu warwo umaze kugaragara.
Ati “Badufasha mu gukumira no kurwanya ibyaha hirya no hino mu gihugu. Bifatanya n’irondo na Polisi, bakanadufasha mu bikorwa birimo gucunga umutekano mu birori no mu bindi bikorwa bihuriramo abantu benshi, nko kuri stade cyangwa muri gare.”
Yongeyeho ko uru rubyiruko rutanga amakuru afasha Polisi gukumira ibyaha no gutanga ubutabazi bw’ibanze.
Ati “Hari amakuru baduha y’ahantu hashobora kuba hari nk’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge. Baba bazi byinshi kurusha Polisi kuko biba biri mu miryango bahorana nayo no mu matsinda y’urubyiruko baba bari hafi yarwo.”
Yagaragaje ko polisi ifite gahunda yo gushyiraho amahugurwa kugira ngo uru rubyiruko rurusheho gusobanukirwa inshingano zarwo.
Urugero ni nko kwigishwa uburyo bwo kurinda ibimenyetso ahabereye ibyaha cyangwa impanuka kugira ngo iperereza rikorwe neza.
ACP Rutikanga yagize ati “Turashaka kubigisha kumenya uburyo ahabereye impanuka harindwa kugira habungwabungwe ibimenyetso ndetse n’uburyo bwo gutanga ubutabazi bw’ibanze mu gihe habaye ikibazo, kugira ngo bamenye uko bafasha umuntu mbere y’uko inzego bireba zihagera.”
Ubufatanye bwa Polisi n’urubyiruko rw’abakorerabushake bwagize uruhare rukomeye mu gukumira ibyaha no guteza imbere umutekano mu gihugu.
Polisi ishimira uru rubyiruko kubera uruhare rwarwo rukomeye, kandi irushishikariza gukomeza kuba intangarugero mu gufasha abaturage no kubaka u Rwanda rufite umutekano usesuye.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!