Polisi na REMA batangiye ubugenzuzi mu mihanda hasuzumwa imyotsi imodoka zisohora

Yanditswe na IGIHE
Kuya 5 Nzeri 2020 saa 10:06
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’igihugu cyo kubungabunga ibidukikije, REMA, ku bufatanye na Polisi y’u Rwanda, batangiye igikorwa cyo gusuzuma ingano y’imyotsi imodoka zisohora, bigakorerwa mu mihanda bitabaye ngombwa ko nyir’imodoka ayijyana ku kigo gikora ubugenzuzi ku buziranenge bw’ibinyabiziga.

Iki gikorwa cyatangiye kuri uyu wa Gatandatu , muri gahunda y’ubukangurambaga bugamije gukangurira abafite imodoka gusuzumisha ingano y’imyotsi zisohora, kugira ngo zitarenza ibipimo ngenderwaho byemewe ku rwego mpuzamahanga, hagamijwe kuzirinda guhumanya ikirere n’umwuka abantu bahumeka.

Gusuzuma ingano y’imyotsi imodoka zisohora bibaye mu gihe u Rwanda rwitegura kwifatanya n’isi yose mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umwuka mwiza n’ikirere gikeye (UN International Day of Clean Air for Blue Skies) tariki 07 Nzeri 2020. Ni umunsi uzaba wizihijwe ku nshuro yambere, ku nsanganyamatsiko igiri iti “Umwuka mwiza ku bose”

Imyotsi isohorwa n’ibinyabiziga iza ku isonga mu guhumanya umwuka mu mijyi myinshi hirya no hino ku isi.

Raporo y’ubushakashatsi bwakozwe na REMA mu mwaka wa 2018 ku bitera ihumana ry’umwuka mu Rwanda, yagaragaje ko ibinyabutabire bya Nitrogen Oxide (NOx), Particulate Matter 10 &2.5 (PM10 & PM2.5), Carbon Monoxide (CO) n’ibinyabutabire bya hydrocarbons bitatwitswe ari byo biza ku isonga mu bisohoka mu myotsi iva mu binyabiziga, bigahumanya umwuka abantu bahumeka.

Mugabo Modeste ushinzwe ibijyanye no kugenzura ihumana ry’ikirere muri REMA, avuga ko guverinoma y’u Rwanda yafashe ingamba zo guhashya ihumana ry’umwuka, zirimo gahunda yo gusuzuma kenshi ingano y’imyotsi imodoka zisohora, guca intege icanwa ry’inkwi n’amakara, kugira ngo hakoreshwe gaz na biogas mu gucana, no guca itwikwa ry’amakara, imbagara n’ibishingwe.

Kugeza ubu hari sitasiyo zigera ku munani zisuzumirwaho ubuziranenge bw’umwuka mu Rwanda.

Mugabo akavuga ko “n’ubwo mu Rwanda hari ihumana ry’umwuka bitaragera ku rugero rubi cyane, ugereranyije na byinshi mu bihugu birimo n’ibyateye imbere.”

Isuzumwa ry’ingano y’imyotsi imodoka zisohora, kugeza ubu rikorwa n’ikigo gishinzwe kugenzura ubuziranenge bw’ibinyabiziga (Motor-vehicle Inspection Centre) gikorera i Remera mu karere ka Gasabo.

Icyo kigo cyatangiye mu mwaka wa 2008, gishyize imbere ibijyanye n’ubuziranenge bw’ibinyabiziga hagamijwe kwirinda impanuka.

Mu 2015 nibwo cyatangiye gupima n’ingano y’imyotsi imodoka zisohora, muri gahunda ya Leta y’u Rwanda yo kurwanya ihumana ry’ibidukikije n’iry’umwuka by’umwihariko riterwa n’ibinyabiziga.

Ubuyobozi bw’icyo kigo buvuga imodoka igiye gushaka icyangombwa cy’ubuziranenge, iyo basanze isohora imyotsi batayiha icyangombwa, ahubwo “basaba nyirayo kujya kuyikoresha mu igaraji, ikibazo cyakemuka ikabona guhabwa icyangombwa cy’ubuziranenge gitangwa n’ikigo kigenzura ubuziranenge bw’ibinyabiziga.

Polisi yagendaga ireba imyotsi imodoka isohora

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .