Polisi mu bukangurambaga ku batwara ibinyabiziga bakoresha umuhanda nabi

Yanditswe na Nkurunziza Ferdinand
Kuya 14 Mutarama 2020 saa 05:39
Yasuwe :
0 0

Kuva kuri uyu wa Gatutu mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali, Polisi y’u Rwanda irahakorera ubukangurambaga bugamije gusobanurira abantu uburyo buboneye bwo gukoresha umuhanda.

Ubu bukangurambaga buje mu cyumweru cya 36 cya gahunda ya ‘GerayoAmahoro’, bugamije gukangurira abakoresha ibinyabiziga kugenda neza mu muhanda no gukumira impanuka.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP Jean Bosco Kabera, abinyujije kuri Twitter, yibukije abatwara ibinyabiziga inama zabafasha kurushaho kunoza uburyo bakoresha umuhanda.

Ati “Mu gihe utwaye ikinyabiziga mu muhanda ufite ibisate bibiri bijya mu cyerekezo kimwe, ugomba gutwarira mu gisate cy’iburyo gusa. Kujya mu gisate cy’ibumoso bikorwa gusa iyo ugiye kunyura ku kinyabiziga kikuri imbere.”

CP Kabera yakomeje avuga ko iyo umuyobozi w’ikinyabiziga atwariye mu gisate cy’ibumoso kandi agenda buhoro, atanateganya kunyura ku kinyabiziga kimuri imbere, ateza umuvundo w’ibinyabiziga, ndetse akanutama ibindi binyabiziga byashakaga kumunyuraho bibura aho bica bikaba byatera umushoferi kunyuraniraho iburyo kandi bitemewe.

Yanibukije ko mu gihe umushoferi ageze ahari inkomane banyuramo bazengurutse akwiye kubanza akabererekera ibinyabiziga byamutanzemo, bikabanza kuzenguruka.

Guhera kuri uyu Gatatu ubu bukangurambaga burakorerwa mu mihanda yo hirya no hino mu Mujyi wa Kigali hagamijwe gusobanurira abagenzi uburyo buboneye bwo gukoresha umuhanda.

Gahunda ya Gerayo Amahoro yatangijwe na Polisi muri Gicurasi 2019 hagamijwe gukumira no kwirinda impanuka zo mu muhanda. Yaje isanga iyayibanjirije yo gushyira mu binyabiziga utwuma tubigabanyiriza umuduko, nayo yagize uruhare mu kugabanya umubare munini w’impanuka.

Imibare igaragaza ko mu 2019 gahunda ya ‘Gerayo Amahoro’ yagabanyije impanuka ku rugero rungana na 17%.

Polisi igiye gukora ubukangurambaga bugaruka ku buryo buboneye bwo gukoresha umuhanda ku batwara ibinyabiziga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza