COVID-19: Abaturage barashwe no kugaburira abatishoboye mu bikubiye muri raporo ku iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 29 Kamena 2020 saa 10:00
Yasuwe :
0 0

Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu mu Rwanda (NCHR) yashyize hanze raporo y’agateganyo yerekana uko u Rwanda ruhagaze mu bijyanye n’iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu mu Rwanda muri ibi bihe bya COVID-19.

Ibikubiye muri raporo ya NCHR bishingiye ku bugenzuzi iyi komisiyo yakoze muri ibi bihe igihugu gihanganye na COVID-19 iterwa na Coronavirus.

Iri genzura ryakozwe hagamijwe kureba uburyo iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu rihagaze, ibyavuyemo NCHR ikazabigenderaho igira inama inzego zitandukanye kugira ngo ibitanoze bizarusheho kunozwa.

NCHR mu gukusanya amakuru yibanze mu nguni zose z’ingingo zigize uburenganzira bwa muntu harimo uburenganzira bwo kubaho, ubwo kwishyira ukizana, ubwo gutanga ibitekerezo, ubwo kubona iby’ibanze mu buzima, ubwo kudateshwa agaciro hashingiwe ku miterere n’ibitekerezo byawe n’uburenganzira ku byo wemerewe n’amategeko.

Ku bijyanye n’uburenganzira bwo kubaho iyi komisiyo yasuzumye ibijyanye n’urupfu rw’abantu babiri bo mu Karere ka Nyanza, Umurenge wa Nyagisozi barashwe n’umupolisi muri Werurwe.

Muri iyi raporo NCHR igaragaza ko yakurikiranye iki kibazo isanga cyarageze mu Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ndetse dosiye ikaba yaragejejwe mu Bushinjacyaha.

Ku bijyanye n’uburyo Abanyarwanda babasha kubona iby’ibanze mu buzima mu bihe bya COVID-19, iyi raporo igaragaza ko mu igenzura NCHR yakoreye mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali no mu Turere twa Nyanza, Kirehe na Rubavu, mu bihe bya guma mu rugo yasanze uburenganzira bwo kubona ibyo kurya bwarubahirijwe ndetse abatishoboye bakagenda bagobokwa na Leta, abaturanyi babo bifashije n’imiryango nterankunga.

NCHR yashimye iyi gahunda ivuga ko yafashije ba nyakabyizi babashaga kurya ari uko bakoze kuticwa n’inzara.

Mu bugenzuzi bw’iyi komisiyo yasanze mu Mujyi wa Kigali honyine mu bantu 215 052 bagombaga kugerwaho n’iyi nkunga y’ibiribwa abagera kuri 99% barayibonye kandi ikabasha kubagoboka.

Muri iyi raporo Umujyi wa Kigali kandi washimiwe gahunda washyizeho yo gutanga nimero ya telefoni ishobora kwifashishwa n’ufite ikibazo cy’ibyo kurya, gahunda yatumye abagera kuri 9432 bagobokwa.

Inerekana ko kandi hari imbaraga zashyizwe mu gukurikirana abayobozi b’inzego z’ibanze bagaragaweho amakosa yo kunyereza inkunga.

Indi ngingo yasuzumwe na NCHR mu bijyanye n’iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu mu Rwanda ni ikibazo cy’abasirikare b’u Rwanda bahohoteye abaturage bo mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Remera, Akagali ka Nyarutarama, Umudugudu wa Kangondo II.

Mu igenzura NCHR yakoze yashimye ko aba basirikare bakurikiranyweho gufata ku ngufu abagore batatu, kwiba no gukubita bagejejwe mu butabera ubu ikibazo cyabo kikaba kiri mu rukiko.

Uretse guhana abakoze amakosa, iyi raporo igaragaza ko Minisiteri y’Ingabo yanakoze ibishoboka byose mu gufasha abahohotewe ibajyana muri Isange One stop ndetse n’abagize ihungabana baraganirizwa n’ibyangijwe birarihwa.

Iyi komisiyo kandi yagaragaje ko uburengazira bwa muntu bwagiye bwubahirizwa mu buryo bwose bushoboka burimo gufasha abari mu nkiko gukomeza kuburana hifashishijwe ikoranabuhanga, korohereza Abanyarwanda bari mu mahanga gutaha n’abanyamahanga bakoroherezwa gusubira iwabo.

Mu minsi ya vuba NCHR izashyira hanze indi raporo ivuga mu buryo bwuzuye ibijyanye n’igenzura yakoze ryerekana uko uburenganzira bw’ikiremwamuntu bwubahirijwe mu bihe cya Coronavirus.

Raporo ya Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu mu Rwanda (NCHR) yagaragaje ko gahunda ya leta yo kugoboka abadafite ibyo kurya yatumye uburenganzira bw'ibanze bwubahirizwa mu bihe bya COVID-19

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .