Ibi yabigarutseho mu kiganiro cyahuje Umujyi wa Kigali n’itangazamakuru kuri uyu wa Kane, tariki ya 22 Ukuboza 2022, cyagarutse ku byaranze umwaka n’imyiteguro y’iminsi mikuru iwusoza.
Polisi y’u Rwanda yafashe icyemezo cyo kuzajya ipima abanyoye ibiyobyabwenge batwaye birimo urumogi, mugo n’ibindi hakoreshejwe agakoresho kabugenewe.
Iki ni icyemezo cyafashwe nyuma y’uko hari abafatwa bakoze amakosa yo mu muhanda batanyoye inzoga ariko nyuma bagasanga banyoye ibindi biyobyabwenge bigaragara iyo babapimiye muri Laboratwari y’u Rwanda y’Ibimenyetso bishingiye ku Bumenyi n’Ubuhanga byifashishwa mu Butabera (RFL).
ACP Mpayimana yatanze urugero rw’uwafashwe atanyoye inzoga nyamara yafashe ibiyobyabwenge.
Yagize ati “Hari umwana w’umusore wagonze imodoka, umukindo, ibintu byose arabirangiza. Tukibaza uko byagenze turavuga ngo reka tumujyane kumupima, dusanga afite 355 [ikigero cy’ibipimo bifatwa uwakoresheje ibiyobyabwenge] kandi ubundi biba bigomba kuba kuri 20. Urumva bitari bikabije?”
Ubusanzwe nko gupima ibiyobyabwenge nk’urumogi, RFL ifata ibipimo by’inkari. Mu z’umuntu utarukoresha ariko wafashe imiti ifite aho ihuriye narwo nibura muri mililitiro imwe y’inkari aba afite 20 gusa.
Icyemezo cyo gupima abatwara ibinyabiziga kigomba gutangira gushyirwa mu bikorwa muri Mutarama 2023.
ACP Mpayimana yavuze ko bishoboka cyane ko no mu minsi mikuru ubu buryo bwazakoreshwa kandi ko bugamije kurengera ubuzima bw’abantu hirindwa impanuka.
Imibare ya Polisi igaragaza ko kuva umwaka wa 2022 watangira abantu bahitanywe n’impanuka ari 652, muri bo 158 bishwe na moto, 189 ni amagare naho 240 bari abanyamaguru. Uyu mwaka kandi abantu bakomerekeye mu mpanuka zitandukanye ni 111.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!