Polisi igiye gutangira gufata abamotari n’abagenzi batubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19

Yanditswe na IGIHE
Kuya 6 Kamena 2020 saa 08:06
Yasuwe :
0 0

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko igiye gutangira gufata abamotari batubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus kimwe n’abagenzi bahetse, nyumay’uko bigaragaye ko bari benshi barenga ku mabwiriza yo kwirinda iki cyorezo.

Ku wa Gatatu nibwo ingendo za moto zitwara abagenzi zongeye gusubukurwa nyuma y’amezi asaga abiri zifunzwe, ariko abamotari basabwa gushaka umuti usukura intoki uzajya uhabwa umugenzi ndetse ugakoreshwa muri casque, abagenzi nabo basabwa kujya bitwaza udutambaro babanza mu mutwe.

Gusa hari abantu bamwe ngo babirengaho, bamwe aho kwitwaza umuti wujuje ubuziranenge, bigakekwa ko basukamo amazi ngo utubuke.

Umwe mu bafashwe bakurikiranweho ayo makosa, avuga ko yagiye mu kazi ku wa Gatatu mu gitondo, afatwa saa sita ashinjwa gukoresha umuti urimo amazi.

Yagize ati “Twebwe nk’abakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto, hari imiti turi kugenda tugura, n’ubungubu hari uwo mfite ahangaha turi kugenda tugurishwa n’ishyirahamwe, ariko icyo nazize umuti wa mbere ni uko basukaga bakumva nta alcool irimo, kandi n’uyunguyu niko umeze.”

“Ahubwo ndumva icyo mwadukorera, mwadukorera ubuvugizi abo bantu bacuruza imiti tukamenya niba yujuje ibuziranenge noneho tugakomeza gukora bisanzwe.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda avuga ko bakomeje gukurikirana ibibazo biri mu murimo wo gutwara abagenzi kuri moto, mu minsi mike ishize basubiye ku muhanda.

Yakomeje ati “Turakurikirana ibibazo byinshi birimo kuvuga mu bamotari birimo ko batwara abagenzi ndetse badafite ka gatambaro kagaragaye mu mabwiriza ya RURA, birimo ko batiza abagenzi udutambaro, abo bamotari rero bazafatwa n’abagenzi bahetse, ibyo turagira ngo tubivuge nabo babyumve, bamenye ko polisi igiye kujya ifatana umumotari n’umugenzi ahetse, bombi babizire, babibazwe.”

Yavuze ko umuntu uvuye mu rugo akagera aho agiye atanduye COVID-19 aba agezeyo amahoro, ariko biba akarusho iyo yirinze n’impanuka, “ukagera aho ujya ufite amagara mazima.”

Abamotari bafite amabwiriza bagomba kugenderaho hirindwa COVID-19

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .