Polisi igiye gukurikirana abahamagara umurongo washyiriweho kurwanya Covid-19 bavugiraho ubusa

Yanditswe na Habimana James
Kuya 2 Mata 2020 saa 08:58
Yasuwe :
0 0

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko igiye gukurikirana abantu bahamagara umurongo wa 114 washyiriweho abatanga amakuru ajyanye n’icyorezo cya COVID-19 giterwa na Coronavirus, ugasanga bavugiraho ibintu bitajyanye n’icyo washyiriweho.

Umurwayi wa mbere wa COVID-19 yabonetse mu Rwanda ku wa 14 Werurwe 2020. Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima yerekana ko umubare w’abanduye mu Rwanda ugeze kuri 84.

Mu guhangana n’ikwirakwira rya Coronavirus hashyizweho ingamba zitandukanye zirimo gusaba abaturage kuguma mu ngo, gukaraba intoki inshuro nyinshi no guhamagara umurongo wa 114 mu gihe umuntu agaragaje ibimenyetso bya Coronavirus.

Polisi y’u Rwanda ivuga ko byamaze kugaragara ko hari abantu bamwe basigaye bajya ku murongo wagenwe gutangirwaho amakuru y’abakekwaho Coronavirus, bakavugiraho ibintu bishakiye biterekeranye.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yavuze ko bagiye kujya bahana abantu nk’aba mu buryo bukomeye.

Yagize ati “Polisi irihanganiriza abantu bose bahamagara umurongo 114 washyiriweho kugira ngo hatangwe amakuru ajyanye na COVID-19, ngo abantu bose batange amakuru aho bari ariko hari abantu bahamagara bashaka kuganira cyangwa kuvuga ubusa, abandi bavuga ibindi bintu ibyo aribyo byose cyangwa basaba serivizi zitajyanye na Coronavirus.”

CP Kabera yavuze ko ubu polisi igiye gutangira kubashakisha ndetse nibatabireka bagiye gushakwa bakurikiranwe bijyanye n’amategeko.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, mu kiganiro yahaye RBA yasabye abantu bahamagara bakina ku murongo washyizweho utangirwaho amakuru y’icyorezo cya Koronavirusi kubireka.

Yavuze ko gukoresha uyu murongo mu bitajyanye n’icyo washyiriweho byima amahirwe abafite ibibazo bya Coronavirus.

Yagize ati “Iriya nimero ya 114 twatanze hari abantu bari kuyikoresha nabi bagahamagara basa nk’abari gukina. Ntabwo ari byiza, baba babuza amahirwe umuntu ufite ikibazo nyacyo noneho kugira ngo avugishe abari ku murongo biteguye kumwakira ngo bamugire inama y’icyo yakora niba afite ibimenyetso.’’

"Kujya guhamagara nk’uko byagaragaye kenshi nta kintu gifatika ushaka kubaza ahubwo ari ugukina ku murongo abantu bakwiye kubyirinda kuko ntabwo bigoye kumenya umuntu uhamagaye agakinisha uriya murongo. Babyirinde kuko byaba ari ikosa kandi bahanirwa bikomeye.”

Ku wa 1 Mata 2020, nibwo Inama y’Abaminisitiri yongeyeho iminsi 15 ku gihe cyari cyatanzwe cyo gukurikiza ingamba zirimo kuguma mu rugo hirindwa ikwirakwira rya Coronavirus.

Abaturarwanda barasabwa gukomeza kwitwararika, bubahiriza amabwiriza y’inzego z’ubuzima hitabwa cyane ku kuguma mu ngo, gukaraba intoki kenshi kandi hakubahirizwa intera ya metero imwe hagati y’umuntu n’undi, mu kwirinda kwanduzanya.

Ibimenyetso by’ingenzi bya Coronavirus ni inkorora, guhumeka bigoranye no kugira umuriro mwinshi.

Kugeza ubu abamaze kwandura Coronavirus hirya no hino ku Isi ni ibihumbi 980 mu gihe ibihumbi 50 bamaze gupfa. Ibihumbi 206 nibo bamaze kuyikira.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yavuze ko bagiye gutangira guhana abantu bahamagara umurongo washyiriweho kurwanya Covid-19 bavugiraho ubusa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .