00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Platini P na Nel Ngabo bagiye gukorana album

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 8 March 2025 saa 07:42
Yasuwe :

Platini P na Nel Ngabo bagiye guhurira kuri album nshya izajya hanze mu minsi mike iri imbere.

Iyi album nshya y’aba bahanzi izaba iriho indirimbo 10 izaba yitwa ‘Vibranium”. Aba bahanzi nta byinshi baravuga kuri iyi album gusa amakuru ahari avuga ko yamaze kurangira ndetse ibihangano biyigize bikaba bizajya hanze mu minsi ya vuba.

Ni album yakorewe muri Kina Music ya Ishimwe Clement, aho aba bahanzi basanzwe bakorera byinshi mu bihangano byabo umunsi ku wundi.

Iyi Album izajya ku isoko tariki 16 Kamena 2025, ishyirwe ku mbuga zitandukanye z’umuziki, aho abantu bazabasha kuyumva mu bihe bitandukanye.

Ni ubwa mbere bombi bagiye gukorana album. Ariko si ubwa mbere bazaba bakoranye indirimbo kuko baririmbanye mu ndirimbo zirimo nka ‘Yamotema’, ‘Ikofi’ yanaririmbyemo Igor Mabano na Tom Close, ‘Takalamo’ n’izindi.

Uretse izi ndirimbo, Platini P na Nel Ngabo bafatanyije mu bitaramo bitandukanye, birimo icyo bakoze ku wa 31 Ukuboza 2020, ubwo binjizaga Abanyarwanda mu mwaka mushya wa 2021.

Nel Ngabo yanataramiye mu gitaramo cya Platini P cyiswe "Baba Xperience" mu 2024, aho baririmbanye indirimbo yabo "Ya Motema". Baherutse no guhurira mu gitaramo cyafashije abakundana kwizihiza Umunsi wa ‘Saint Valentin’.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .