00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

PL yiyemeje guhanga imirimo ibihumbi 25 ku mwaka

Yanditswe na Theodomire Munyengabe
Kuya 18 November 2024 saa 08:39
Yasuwe :

Abayoboke b’Ishyaka Riharanira Ukwishyira Ukizana kwa buri Muntu (PL), biyemeje gukura amaboko mu mifuka bagakora, mu ntego yo gushyigikira gahunda ya Leta y’imyaka itanu (NST2) igamije guhanga imirimo nibura ibihumbi 250 buri mwaka, hagamijwe iterambere.

Ibi byagarutsweho ku wa 17 Ugushyingo mu mahugurwa y’umunsi umwe yagenewe abayoboke ba PL bahagaririye abandi mu Ntara y’Amajyepfo, yabereye mu Karere ka Ruhango.

Mu kiganiro cyatanzwe na Depite Tumukunde Aimee Marie Ange kijyanye no kwihangira umurimo, yagaragaje ko PL yiteguye gufasha abayoboke bayo by’umwihariko urubyiruko, babongerera ubumenyi mu guhanga umurimo.

Yaberetse ko guhanga umurimo neza bisaba kwiga isoko neza ukanakora igenamigambi rihamye kandi ukagira kwihangana.

Yakomeje yibutsa urubyiruko kumenya gucunga amafaranga make bafite no kwigomwa.

Ati “Mu guhanga umurimo ugomba kwirinda amadeni atari ngombwa no kudasesagura, kugira ikinyabupfura no kwirinda ibiyobyabwenge, kugira ngo ukomeze ukore ibiri ku murongo, kandi ugirirwe icyizere."

Perezida wa PL, Mukabalisa Donatille, yagaragarije abayoboke ba PL ko igitekerezo gihamye cyo kwihangira umurimo kigomba kuza imbere y’ibindi byose.

Yerekanye ko hari abantu bashora amafaranga menshi mu bikorwa, ariko batize neza imishinga cyangwa bayikopeye ahandi, bikarangira bahombye ari nayo mpamvu y’aya mahugurwa.

Ati “Twifuza kandi ko abazahanga irimo mishya, hazaba harimo abayoboke bacu ba PL kandi bakabikora neza, ku buryo bazaha abantu benshi akazi aho kugasaba, bityo natwe tukaba dutanze umusanzu wacu.’

Umuyoboke wa PL mu Karere ka Nyanza, Dr Mukendekezi Alphonsine, yibukije ko mu guhanga akazi bikwiye gushingira ku bagafite, kuko ari nabo boroherwa no kubona igishoro.

Yavuze ko n’ubwo ari umuganga, bitamubujije no gukora ubuhinzi, aho ahinga imboga mu nzu zabugenewe zizwi nka ’green house’.

Ati" Natangiye mfite greenhouse imwe, none maze kunguka indi, kandi imwe iba ifite agaciro kagera kuri miliyoni 25 Frw ikoresha abakozi bane bahoraho, ibyo byose ni akazi kaba kari kuvuka."

Mu gihe cy’imyaka itanu iri imbere, Dr Mukandekezi yumva afite icyizere ko azaba ageze kure yarongereye n’abakozi akoresha mu buhinzi bwe bwa kijyambere.

Aya mahugurwa yasojwe abayoboke ba PL basabwe guhanga imirimo ibihumbi 25 mu mwaka, nk’umusanzu wa PL ku gihugu.

Perezida w'ishyaka rya PL, Senateri Mukabalisa Donatille, yasabye abayoboke ba PL mu Majyepfo gutekereza imishinga ifite ireme birinda urwiganwa, kuko ari yo iramba kandi ikageza ku iterambere
Depite Tumukunde Aimee Marie Ange yasabye abayoboke ba PL by'umwihariko urubyiruko kwirinda gusesagura amafaranga, bakirinda n'ibiyobyabwenge kugira ngo babe ba rwiyemezamirimo bahamye u Rwanda rwifuza
Umuyoboke wa PL wo mu Karere ka Nyanza, Dr Mukandekezi Alphonse, yashishikarije abanyarwanda kwihatira guhanga akazi ntibabiharire abashomeri gusa
Batahanye ingamba ko bazajya bahanga imirimo ibihumbi 25 buri mwaka muri iyi gahunda y'igihugu y'imyaka itanu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .