00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Pizza zabaye ikimenyetso? Izamuka ry’izatumijwe hafi ya Pentagon ryateye impungenge

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 15 June 2025 saa 07:25
Yasuwe :

Mu ijoro ryo ku wa Kane, tariki ya 13 Kamena 2025, ubwo Israel yagabaga igitero gikomeye kuri Iran, hafi ya Pentagon muri Leta zunze ubumwe za Amerika habayeho gutumizwa kwa Pizza cyane, ku buryo benshi bahise babihuza no kuba yari izi neza umugambi wa Israel.

Abasesenguzi batangiye kwibaza niba bitari ikimenyetso cy’uko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zari zizi mbere y’igihe iby’iki gitero, nubwo zidafite uruhare mu kugitegura.

Ku rubuga rwa X rwa Pentagon Pizza Report, rwatangaje ko guhera saa kumi n’imwe z’ijoro ahacururizwa pizza hafi y’Ibiro bikuru by’Ingabo za Amerika bagize ubusabe buri hejuru kurusha uko byari bisanzwe.

Mu butumwa bwashyizweho bugira buti “Byari nk’ibyabaye mu buryo butunguranye, byihuse, kandi budasanzwe. Ahacururizwa pizza hafi ya Pentagon zashakishijwe cyane kurusha ibisanzwe ku mugoroba umwe,”

Abakurikiranira hafi ibya politiki y’Amerika babihuje n’amateka agaragaza ko mbere y’intambara zikomeye, ibikorwa nk’ibi biba byagaragaye.

Nko muri Mata 2024, mbere y’igitero cya Israel kuri Iran, na bwo habayeho gutumiza pizza nyinshi. Ibyo byabaye kandi mu 1989 mbere y’igitero cya Amerika kuri Panama no mu 1991 mbere y’intambara ya Iraq.

Ibintu byarushijeho kujya ahabi nyuma y’uko Perezida Donald Trump atangaje ko “yari azi itariki y’igitero cya Israel.”

Ibi byakurikiye itangazo rya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ryari ryamaze gutangaza ko irimo gukura abadipolomate bayo n’imiryango yabo mu Burasirazuba bwo Hagati, mbere gato y’igitero.

Bamwe mu basesenguzi bavuga ko ibikorwa byoroheje nk’ibi bishobora kuba ibimenyetso by’intambara zitegurwa mu ibanga rikomeye.

Umusesenguzi umwe yagize ati: “Iyo Pentagon yiteguye ijoro rirerire, itumiza pizza ku bwinshi. Iyo biba inshuro nyinshi kandi bihuzwa n’ibikorwa bya gisirikare, ntitwabifata nk’impanuka.”

Ibyo bikomeje gutuma abantu bibaza ku ruhare amerika yaba yaragize cyangwa urwego rw’amakuru yari ifite ku gitero cya Israel kuri Iran.

Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu yavuze ko umugambi bari bafite bawugezeho kuko inganda nyinshi zikorerwamo intwaro za nucléaire zasenywe.

Israel yabanje kugaba ibitero kuri Iran yica abantu 78 barimo abasirikare bakuru 20 n’abahanga mu bya nucléaire bagera ku icyenda. Mu kwihimura kuri ibi bitero, Iran na yo yarashe ibisasu birenga 100 muri Israel bikomeretsa benshi ndetse bisenya inyubako nyinshi.

Izamuka ry'itumizwa rya pizza hafi ya Pentagon mbere y’igitero cya Israel kuri Iran ryateye impungenge

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .