PIASS yatangije inyubako yihariye y’ishami rizigisha ubwubatsi n’ikoranabuhanga ryita ku kurengera ibidukikije

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 7 Werurwe 2020 saa 11:16
Yasuwe :
0 0

Ishuri Rikuru ry’Abaporotesitanti mu Rwanda, Protestant Institute of Arts and Social Sciences (PIASS), ryatangije ishami ryigisha ubwubatsi n’ikoranabuhanga rizibanda ku kurengera ibidukikije no kubyitaho kuko muri iki gihe bikomeje kwangirika bikagira ingaruka ku Isi no ku kiremwamuntu.

Kuwa Kane w’iki cyumweru ni bwo hashyizwe ibuye ry’ifatizo ahatangiye kubakwa inyubako y’amagorofa abiri izatangirwamo inyigisho z’ubwubatsi n’ikoranabuhanga rirengera ibidukikije.

Umuyobozi w’Inama Nkuru ya PIASS (University Council), Ex Archbishop Dr Onesphore Rwaje, yavuze ko ari ishami rije rikenewe cyane kubera ko muri iki gihe hagenda hagaragara kwangirika gukabije kw’ibidukikije nyamara ari byo soko y’ubuzima bwa muntu.

Ati “Ni ishami rijyana n’imibereho y’abantu no guhumeka kwacu no kubaho kwacu kandi no kurengera ibidukikije atari ukubivuga mu mvugo gusa ahubwo dufite n’abantu b’abahanga babyize babifashamo abaturage hirya no hino mu cyaro.”

Rwaje yasobanuye ko n’ubusanzwe mu ntego za PIASS harimo kujya gufasha abaturage hirya no hino mu gihugu kugira ngo imibereho yabo ihinduke irusheho kuba myiza.

Iyo nyubako yashyizweho ibuye ry’ifatizo biteganyijwe ko izubakwa mu gihe cy’amezi icyenda ikaba yuzuye; izatwara amafaranga y’u Rwanda asaga Miliyari imwe.

Yasobanuye ko amashami yose bashyiraho babanza kungurana ibitekerezo bagamije iterambere rishingiye ku muturage.

Ati “Turareba tukibaza ngo umusanzu w’iri shuri waba uwuhe mu guteza imbere sosiyete yacu no kuzamura imibereho myiza y’abaturage.”

Umuyobozi Mukuru wa PIASS, Rev. Prof Elisée Musemakweli, yavuze ko inyubako izigishirizwamo ibidukikije izubakwa mu buryo butandukanye n’izindi.

Ati “Iyi nyubako izubakwa mu buryo butandukanye n’izindi, ni ijyana n’icyo cyifuzo cyo kubungabunga ibidukikije; tuzakoresha ingufu z’amashanyarazi zivuye ku zuba, tuzashyiraho igisenge cy’ubusitani kibungabunga ibidukikije kugira ngo ibyo twigisha bihere no ku nyubako ubwayo.”

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, yashimye uwo mushinga watangijwe na PIASS wo guteza imbere ubumenyi mu kurengera ibidukikije, avuga ko bizatanga n’akazi ku Banyarwanda.

Ati “Ikindi ni uko ari umushinga mwiza ugiye gutanga akazi ku baturage bo mu Karere ka Huye ndetse no gutanga isoko ku bakora imirimo yo kubaka n’abatanga ibikoresho bijyanye n’ubwubatsi. Ni ikintu cyiza kijyanye n’icyerekekezo cy’igihugu cyo kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi.”

Ubusanzwe PIASS isaganywe amashami y’uburezi, iterambere n’iyobokamana. Icyicaro cyayo kiba ku i Taba mu Karere ka Huye, ariko ifite n’ishami i Rubengera mu Karere ka Karongi.

Abayobozi batandukanye bamurikirwa igishushanyo mbonera cy'iyo nyubako
Hamuritswe igishushanyo mbonera cy'iyo nyubako n'uko izaba iteye
PIASS yatangije inyubako yihariye y’ishami rizigisha Ubwubatsi n’Ikoranabuhanga ryita ku kurengera ibidukikije
Umuyobozi w'Akarere ka Huye, Ange Sebutege yashimye uyu mushinga watangijwe na PIASS avuga ko uzateza imbere ubumenyi ukanarengera ibidukikije
Umuyobozi w’Inama Nkuru ya PIASS (University Council), Ex Archbishop Dr Onesphore Rwaje, yavuze ko iri shami rije rikenewe
Umuyobozi Mukuru wa PIASS, Rev. Prof Elisée Musemakweli, yavuze ko inyubako izigishirizwamo ibidukikije izubakwa mu buryo butandukanye n’izindi
Abitabiriye icyo gikorwa bafatiye ifoto y'urwibutso imbere y'ahagiye kubakwa iyo nyubako

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .