Phillip Cotton uyobora Kaminuza y’u Rwanda yahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda

Yanditswe na Ndahayo Emmanuel
Kuya 30 Nzeri 2020 saa 02:09
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda (UR), Prof. Phillip Cotton, yahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda nyuma y’imyaka itanu ayiyobora.

Cotton amaze igihe mu Rwanda kuko na mbere yo kuyobora iyi kaminuza, yari asanzwe akurikiye Ishuri ry’Ubuvuzi muri Kaminuza y’u Rwanda.

Uyu mugabo ukomoka muri Ecosse afite ubunararibonye buhambaye mu myigishirize, akaba yarakoreye impamyabushobozi yo ku rwego rwo hejuru mu bijyanye n’ubuvuzi yakuye muri Kaminuza ya Glasgow y’iwabo muri Ecosse.

Azwiho cyane ku kugira urugwiro, kandi ku buyobozi bwe Kaminuza y’u Rwanda yagize amavugurura menshi, arimo kwimurira abanyeshuri i Huye, kongera amashami yigishwa muri iyo kaminuza, kuzamura umubare w’abarimu b’inzobere ndetse no kugabanya ibibazo by’icungamutungo byayogoje iyo kaminuza, n’ubwo bikigaragaramo.

Cotton azasoza manda yo kuyobora Kaminuza y’u Rwanda uyu mwaka, nyuma y’amasezerano y’imyaka itanu atarongerewe.

Umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda, Prof. Phillip Cotton, aherutse guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda
Uyu mugabo amaze igihe kinini mu Rwanda kandi yagiye agaragaza urukundo afitiye u Rwanda
Cotton azwiho kugira urugwiro no gukunda kuganira cyane
Ku buyobozi bwe, Kaminuza y'u Rwanda yagize impinduka zitandukanye zirimo iyimurwa ry'abanyeshuri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .