Perezida yafatiye ku itorwa rya Mushikiwabo ahamya ko Afurika ntacyo itageraho ishyize hamwe

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 17 Ugushyingo 2018 saa 11:46
Yasuwe :
0 0

Perezida Kagame akaba n’Umuyobozi w’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU), yashingiye ku itorwa rya Mushikiwabo Louise, ashimangira ko bihamya ko ntacyo Afurika itageraho mu gihe ishyize hamwe.

Kuwa 12 Ukwakira 2018, Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bagera kuri 40 bemeje Mushikiwabo nk’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa mu myaka ine iri imbere.

Mushikiwabo yari umukandida ushyigikiwe na AU, by’umwihariko ibihugu bya Afurika bikoresha Igifaransa bikaba byaramuteye ingabo mu bitugu mu buryo bufatika.

Kuri uyu wa Gatandatu, ubwo yatangizaga inama idasanzwe ya AU yiga ku ishyirwa mu bikorwa ry’amavugurura muri uyu muryango, Perezida Kagame, yagarutse ku bufatanye bwaranze Afurika mu gihe cya kandidatire ya Mushikiwabo.

Mu ijambo rya mbere Perezida Kagame avugiye imbere y’Inteko Rusange ya AU nyuma y’iyi ntsinzi, yashimangiye ko ifite isomo ku mugabane wa Afurika.

Yagize ati “Ndabashimira. Ubufatanye bwanyu bukomeye nibwo bwagejeje umukandida w’Afurika ku buyobozi bwa Francophonie, Louise Mushikiwabo yageze ku nstinzi. Ibi byongeye kwerekana ko Afurika ishyize hamwe nta cyo itageraho.”

Mushikiwabo yatorewe kuyobora uyu mwanya ahigitse Michaëlle Jean wari umaze imyaka ine ku buyobozi.

Abaye uwa kane uyoboye OIF nyuma y’Umunyamisiri Boutros Boutros-Ghali (1997-2002), Abdou Diouf wo muri Sénégal (2003-2014) na Michaëlle Jean (2014).

Umuryango wa OIF Mushikiwabo agiye kuyobora mu myaka ine iri imbere, umaze imyaka 48 ushingiye i Niamey muri Niger. Watangijwe n’ibihugu 21 byiganjemo ibyahoze bikolonijwe n’u Bufaransa.

Kuri ubu uyu muryango ugizwe n’ibihugu 84 birimo ibinyamuryango byuzuye 54, ibihugu bine byiyunze n’ibihugu 26 by’indorerezi.

Ibihugu binyamuryango biba bifite uburenganzira bwo kwitabira inama za OIF, gutanga kandidatire ku myanya ihatanirwa, gusaba kwakira inama za OIF n’ibindi.

AU yafashe mu mugongo Tanzania na Malawi

Perezida Kagame kandi yihanganishije Tanzania na Malawi ku rupfu rw’abasirikare barindwi babo baguye mu butumwa bw’amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo muri iki cyumweru.

Yanagaragaje ko AU yishimiye kuba Akanama ka Loni gashinzwe umutekano ku Isi karakuriyeho ibihano Eritrea, agasanga bizafasha inzira y’amahoro mu karere ko mu ihembe rya Afurika.

Yaboneyeho gushimira Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Dr Abiy Ahmed na Perezida Isaias Afeworki wa Eritrea, umuhate bakomeje kugaragaza mu gushakira amahoro ako karere.

Mu izina rya AU, Perezida Kagame yanifurije gukira vuba Perezida wa Gabon, Ali Bongo umaze iminsi arwaye.

Perezida Kagame yashimiye ibihugu bya Afurika ku itorwa rya Mushikiwabo ahamya ko ari ikimenyetso ko ntacyo uyu mugabane utageraho uramutse ushyize hamwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza