Perezida wa Turikiya yavuze ko Mohamed Morsi yishwe anigiwe mu rukiko

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 20 Kamena 2019 saa 09:11
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Turikiya, Recep Tayyip Erdogan yahamije ko Mohamed Morsi wahoze ayoboye igihugu cya Misiri atazize urupfu rutunguranye ahubwo yishwe n’ubutegetsi bwa Misiri.

Morsi yapfuye kuri yu wa Mbere ubwo yari yagiye kuburana mu rukiko ruherereye mu murwa Mukuru i Cairo.

Kuri uyu wa Gatatu, Perezida Erdogan yavuze ko yishwe bikozwe n’abategetsi ba Misiri.

Yagize ati “Ubwo yari mu rukiko yaranizwe kugeza aguye hasi mu gihe cy’iminota 20. Ntacyo abayobozi bakoze ngo bamutabare.”

Yavuze ko azakora ibishoboka byose abayobozi ba Misiri bagize uruhare mu rupfu rwa Morsi bakagezwa mu butabera mpuzamahanga, nkuko Jeune Afrique yabitangaje.

Nyuma gato y’urupfu rwa Morsi, Erdogan yavuze ko ababajwe n’urwo rupfi ndetse amugereranye n’uwahowe Imana.

Morsi yari inshuti ikomeye ya Erdogan ndetse nyuma y’ihirikwa rye ku butegetsi mu 2013, umubano wa Turikiya na Misiri usa nk’utariho.

Loni yasabye iperereza

Kuri uyu wa Kabiri, ibiro bya Loni bishinzwe uburenganzira bwa muntu byasabye ko hafungurwa iperereza ku rupfu rwa Morsi.

Umuvugizi w’ibyo biro, Rupert Colville yagize ati “Urupfu rwose rutunguranye rubereye muri gereza rugomba gukurikirwa n’iperereza ryihuse, ritabogamye kandi rigakorwa n’urwego rwigenga ku cyateye urwo rupfu.”

Itangazo ry’Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga muri Misiri, ryamaganye ubwo busabe bwa Loni, rivuga ko ari ugushaka gufata urupfu rusanzwe bakarugira urwa politiki.

Mohamed Morsi yahiritswe ku butegetsi n’igisirikare mu 2013 nyuma y’imyigaragambyo yamusabaga kuva ku butegetsi yari amazeho umwaka umwe.
Amaze guhirikwa yarafunzwe, aza gukatirwa igifungo cy’imyaka 45 azira guhohotera abigaragambyaga mu mpera za 2012 n’ubugambanyi ashinjwa gukorana n’ubutasi bwa Qatar.

Imyaka itandatu Morsi yari ayimaze afungiye mu kato.

Perezida Erdogan yavuze ko azakora ibishoboka byose abayobozi ba Misiri bagize uruhare mu rupfu rwa Morsi bakagezwa mu butabera mpuzamahanga,

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza