Perezida wa Sena yasabye Abanyafurika kutitwaza ubukene nk’uburyo bwo kudakemura ibibazo bafite

Yanditswe na Habimana James
Kuya 19 Ugushyingo 2019 saa 08:47
Yasuwe :
0 0

Perezida w’Umutwe wa Sena, Dr Iyamuremye Augustin, yabwiye abitabiriye inama y’Inteko Ishinga Amategeko ihuza ibihugu bya Afurika, Karayibe na Pasifika (ACP) n’iy’Inteko Ishinga Amategeko Ihuriweho na ACP n’Ubumwe bw’u Burayi (ACP-EU) ko badakwiye gushyira imbere ibibazo bavuga by’ubukene ngo bananirwe gukemura ibibazo biri kuri uyu mugabane.

Dr Iyamuremye yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri ubwo yafunguraga inama ihuje abagera ku 350 baturutse mu bihugu 107, birimo 48 byo muri Afurika yo Munsi y’Ubutayu bwa Sahara n’u Rwanda rurimo, 16 byo muri Karayibe na 15 byo muri Pasifika n’abazaturuka muri EU 28.

Iyi nama yatangiye ku wa 14 Ugushyingo izasozwa ku wa 21 Ugushyingo 2019.

Perezida wa Sena yabwiye abayitabiriye ko bagomba gukoresha amahirwe bafite bagakemura ibibazo bihari byaba mu Karere no ku Isi muri rusange.

Yagize ati “Tugomba kwemeranya ko dufite ibyangombwa byose mu gukemura ibibazo bihari nko kugarura amahoro, guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, ibura ry’akazi no guhangana na ruswa.”

“Tugomba kurwanya ikintu dukunda kuvuga ko ubukene aribwo butuma dukora nabi nk’uko na Perezida Kagame yabivuze ko ‘Ibihugu byacu ntabwo ari ibikene, ahubwo bikumirwa n’imitekerereze n’uburyo ubucuruzi bukorwa muri Afurika’.”

Dr Iyamuremye yatanze urugero aho mu myaka 20 ishize, u Rwanda rusanzwe rufite umutungo kamere muke rwafashe amahitamo rushyiraho icyerekezo gisobanutse nko mu burezi, guha ubumenyingiro abakiri bato, ubuzima, korohereza ubucuruzi, ishoramari n’inganda nka moteri y’iterambere.

Ati “Isomo nk’u Rwanda twize ni ibanga ryo kongera kwiyubaka no gutera imbere kw’igihugu, ko aricyo kintu cya mbere no kumva ko ibi byose aritwe bireba, mu myaka 25 ishize u Rwanda rwari mu mahano ya Jenoside yakorerwaga Abatutsi, mu minsi 100 ikiremwa muntu nta bufasha cyari gifite, Abatutsi barenga miliyoni imwe barishwe kandi biba umuryango mpuzamahanga urebera.”

Yavuze ko igihugu cyakomeje kubaka ubushobozi no guharanira gukora cyane, aho buri wese abazwa inshingano ze.

Dr Iyamuremye yabwiye abari muri iyi nama ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Abanyarwanda kandi bafashe ingamba zo kwihesha agaciro, gushyira imbere ubumwe n’ubwiyunge no kubahiriza amategeko.

Ati “Buhoro buhoro, Abanyarwanda bongeye kwiyunga ubwabo ndetse barema igihugu aho amaso yabo yagize icyerekezo cy’ejo hazaza. Ibyagezweho mu myaka 25 ishize nibyo u Rwanda rufite uyu munsi, nta gushidikanya ko byavuye mu miyoborere myiza. Ubu u Rwanda ni kimwe mu bihugu birangwamo ruswa nke ku Isi, nicyo gituma abashoramari benshi muri Afurika baza hano.”

Yagaragaje kandi ko ubuvuzi kuri bose buri kuri 92%, ikoranabuhanga rikaba naryo ryarateye imbere.

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko Ihuriweho na ACP n’Ubumwe bw’u Burayi (ACP-EU), Carlos Zorrinho, yashimiye iterambere u Rwanda rumaze kugeraho nyuma y’amahano ya Jenoside.

Yagize ati “U Rwanda ubu ni igihugu cyiza cyo guturamo nyuma y’amahano akomeye yo mu 1994, ubu turibuka imyaka 25 ishize uyu mwijima ubaye, muri Mata uyu mwaka Perezida wa Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Jean-Claude Juncker, ni umwe mu bayobozi bitabiriye umuhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, nanjye ubwanjye ndongera kwihanganisha imiryango y’ababuze ababo muri aya mahano.”

Yavuze ko imiryango yombi izi ibibi bya Jenoside, uyu ukaba ari umwanya wo guhangana n’iki kibazo aho cyaba hose, bigakorwa biciye mu biganiro kandi ahari amakimbirane ku Isi akarwanywa.

Abagize Inteko zishinga Amategeko batandukanye hirya no hino ku Isi bitabiriye iyi nama
Abayobozi batandukanye mu nzego nkuru z'igihugu barimo Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Dr Biruta Vincent; Minisitiri w'Ubutabera, Johnston Busingye; Minisitiri w'Ikoranabuhanga Ingabire Paula mu bitabiriye iyi nama
Depite Edda Mukabagwiza ni umwe mu bitabiriye iyi nama yahuje ibihugu birenga 100
Perezida wa Sena, Dr Iyamuremye yavuze uko u Rwanda rwivanye mu mahano ya Jenoside yakorewe Abatutsi kandi igihugu cyari cyashegeshwe mu mfuruka zose
Umuyobozi w'agateganyo muri ACP-EU, Michele Kamano, yatanze ikiganiro muri iyi nama
Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Dr Vincent Biruta, yitabiriye iyi nama
Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko Ihuriweho na ACP n’Ubumwe bw’u Burayi (ACP-EU), Carlos Zorrinho, yashimiye iterambere riri mu Rwanda
Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w'Abadepite, Mukabalisa Donatille, yitabiriye inama
Perezida w'Umutwe wa Sena, Dr Iyamuremye Augustin, yasabye Abanyafurika kutitwaza ubukene nk’uburyo bwo kudakemura ibibazo bafite bibangamiye abaturage
Nyuma y'inama hafashwe ifoto y'urwibutso

Amafoto: Niyonzima Moïse


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza