Ni ubutumwa yatanze kuri uyu wa 27 Mutarama 2023, mu nama nyunguranabitekerezo ku iyandikishwa ry’imitungo kuri ba nyirayo n’uburyo ibyuho bikigaragaramo byakumirwa.
Iyi nama yateguwe n’Ihuriro ry’abagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda riharanira kurwanya ruswa, APNAC Rwanda, aho yitabiriwe n’abahagarariye inzego za Leta by’umwihariko izishinzwe kurwanya ruswa, imiryango itari iya leta iharanira kurwanya ruswa n’abandi.
Perezida wa Sena, Dr Kalinda yavuze ko iyi nama yateguwe kugira ngo hasesengurwe ibijyanye no kongera umucyo ku iyandikishwa ry’umutungo kuri ba nyirayo n’uburyo ibyuho bigaragaramo byakumirwa.
Abitabiriye inama biyemeje kureba ibijyanye no gushyiraho itegeko ryihariye rigamije guteza imbere ubunyangamugayo, kuvugurura itegeko rigenga amasosiyete y’ubucuruzi, gusuzuma amategeko arimo agenga imiryango itegamiye kuri Leta, amadini n’amatorero n’amakoperative.

Bafashe kandi umwanzuro wo gushyiraho uburyo abagize APNAC-Rwanda bagira uruhare mu bukangurambaga n’ibiganiro nyunguranabitekerezo bigamije gukangurira abantu gutinyuka gutanga amakuru ku bahisha imitungo.
Raporo y’Ubushinjacyaha Bukuru, igaragaza ko mu myaka itanu ishize [2015-2020], amadosiye bwakurikiranye mu nkiko ajyanye no guhisha umutungo, kuwandika ku bandi cyangwa kuwujyana mu mahanga byakomeje kwiyongera.
Muri rusange icyaha cyo kunyereza no gukwepa imisoro ni cyo gikunze kubonekamo amafaranga menshi, akunze no gushyirwa mu nzira zo kuyandika ku bandi no kuyajyana hanze y’igihugu.
Ubushinjacyaha bugaragaza ko mu myaka itanu ishize amadosiye bwajyanye mu nkiko bukayatsinda ari 32 gusa ariko amagafaranga yari arimo akaba arenga miliyari 18,7Frw.
Ni mu gihe amadosiye yo kunyereza umutungo wa leta, Ubushinjacyaha bwatsinze mu nkiko amadosiye 792 ariko amafaranga yari arimo ni miliyari 7,6Frw.
Ibijyanye n’amafaranga anyerezwa binyuze mu gutanga amasoko ya leta, Ubushinjacyaha bwakurikiranye kandi butsinda dosiye 32 yari arimo miliyari 5,9Frw.
Amafaranga yo mu makoperative yagiye yanyerejwe mu myaka itanu ishize, hagendewe ku madosiye 254 Ubushinjacyaha bwatsinze mu nkiko, amafaranga yagendeyemo arenga miliyari 3,9Frw.
Perezida wa Sena yavuze ko u Rwanda rwateye intambwe ishimishije mu kurwanya ruswa ariko hakiri urugendo rurerure rwo gukora.
Ati “Ntabwo twabura kubanza kwishimira intambwe igihugu cyacu kimaze gutera mu bijyanye no kurwanya ruswa. Ariko Abanyarwanda bakeneye no gutera indi ntambwe tukagera ku rwego ruswa no kunyereza umutungo bibaye amateka.”
Yakomeje agira ati “Icyerekezo cy’u Rwanda ntabwo kizagerwaho mu gihe hakigaragara irari ryo kwigwizaho ibyo umuntu adafitiye uburenganzira, gukoresha ruswa no gucunga neza umutungo w’igihugu.”
Perezida wa Sena avuga ko inzitizi ziri mu kurwanya ibyaha bya ruswa ziterwa n’uburyo buzimije abakora ibyo byaha bakoresha.
Ati “Nk’uko bikunze kugaragazwa n’ubushakashatsi n’isesengura kuri ruswa no kunyereza umutungo, inzitizi zihari mu kurwanya ibi byaha akenshi zishingiye ku miterere ihindagurika n’uburyo budasanzwe cyangwa buzimije abakora ibyo byaha bakoresha.”
Umwaka ushize wa 2021/22, Ubushinjacyaha bwakurikiranye dosiye 16 zirimo abantu barenga 22 bananiwe gusobanura inkomoko y’umutungo.
Ubushinjacyaha kandi bugaragaza ko umwaka ushize muri dosiye zirindwi hari harimo abantu 13 bakurikiranyweho icyaha cy’iyezandonke.





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!