00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida wa Rotary International yashimye uko Abanyarwanda biyunze nyuma ya Jenoside

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 23 June 2022 saa 12:27
Yasuwe :

Perezida wa Rotary International, Shekhar Mehta ari kumwe na Madamu we Rashi Mehta, basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, bakorwa ku mutima n’uburyo Abanyarwanda babashije kwiyunga nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Shekhar Mehta uri mu Rwanda, ku wa Gatatu, tariki ya 22 Kamena 2022, yunamiye imibiri isaga ibihumbi 250 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 biciwe mu duce dutandukanye twa Kigali baruhukiye mu Rwibutso rwa Kigali.

Yari aherekejwe n’abayobozi muri Rotary barimo Guverineri w’Akarere 9150 muri Rotary International, Edgar Cyr Tougouma; Umuyobozi Uhagarariye Rotary International mu Rwanda, Dr Jean D’Amour Manirere; Umunyamabanga w’Akarere 9150 muri Rotary International, Rugera Jeannette n’Umuyobozi wa Rotary Club Kigali Virunga, Suman Alla.

Nyuma yo gusobanurirwa amateka yaranze u Rwanda mbere na nyuma ya Jenoside, Shekhar Mehta, yavuze ko yatangajwe n’ubugome bw’ingendakamere Jenoside yakoranywe.

Ati “Ibyo nabonye byanzamuriye amarangamutima, ntewe agahinda n’abishwe kandi nabwo nagize ubwoba. Ni gute abantu bashobora gukorera abaturanyi babo, abari inshuti zabo ibintu nk’ibi?”

“Ndibaza agahinda abantu bishwe bapfanye n’ako abasigaye bafite, byanteye kwibaza ukuntu ikiremwamuntu gishobora gukora ibintu nk’ibi kuri mugenzi we.”

Yakomeje avuga ko mu byo yumvise byose icyarenze ubwenge bwe kandi kikamubera isomo ari uburyo Abanyarwanda biyunze, abishe n’abiciwe bakongera kubana neza.

Ati “Isomo rikomeye nize hano ni uburyo Abanyarwanda biyunze. Nabonye ifoto y’umukobwa uvuga ngo uyu mugabo yanyiciye abana ariko yanyeretse aho babashyize ndamubabarira kuko yabashije kumbwiza ukuri.”

“Ibi birarenze bisobanuye ko ba bantu bishe abasaga miliyoni bababariwe n’abo biciye. Uru ni urugero rwiza abantu bakwiye kwigiraho.”

Shekhar Mehta yaboneyeho gusaba Isi gusura Urwibutso rwa Kigali kugira ngo isobanukirwe ibyabaye mu Rwanda, kuko byafasha no kwirinda abahakana bakanapfobya Jenoside.

Ati “Ndasaba abantu bose kuza gusura uru rwibutso bakabasha kureba ibyo umuntu wabaye mubi ashobora gukora. Ni ingenzi ko twiga kubana uko turi kuko turemwe mu buryo butandukanye. Buri wese akwiye kubaha mugenzi we kugira ngo tube umwe.”

Shekhar Mehta ni Perezida wa Rotary International watorewe kuyobora umwaka wa 2021-2022, asanzwe ari umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi bw’Ikigo cya Skyline Group. Yabaye umunyamuryango wa Rotary mu 1984.

Rotary International igizwe n’abantu bakora ibikorwa by’ubugiraneza ku Isi. Uyu muryango wita ku bikorwa by’imibereho myiza y’abaturage, uburezi, kubungabunga ibidukikije, kurwanya ubujiji n’ubukene, kwegereza ubuvuzi kuri bose, kunoza imitangire y’amazi meza, guhangana n’ibyorezo, guhashya indwara y’imbasa no gufasha abababaye.

Yashinzwe na Paul Percy Harris mu Mujyi wa Chicago muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ku wa 23 Gashyantare 1905. Ifite abanyamuryango barenga miliyoni 1,4 babarizwa muri Rotary Clubs 46.000 mu bihugu n’uduce birenga 220.

Shekhar Mehta na bagenzi be bo muri Rotary basuye Urwibutso rwa Kigali
Guverineri w’Akarere 9150 muri Rotary International, Edgar Cyr Tougouma, na we yasuye Urwibutso rwa Kigali
Perezida wa Rotary International, Shekhar Mehta ari kumwe na Madamu we Rashi Mehta, basobanuriwe amateka yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi
Perezida wa Rotary International, Shekhar Mehta, yakozweho n’uburyo Abanyarwanda biyunze nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi
Perezida wa Rotary International, Shekhar Mehta ari kumwe na Madamu we Rashi Mehta, bunamiye inzirakarengane za Jenoside ziruhukiye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi

Amafoto: Rwema Bugingo


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .