00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida wa Madagascar yishimiye intsinzi ya Kagame

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 16 July 2024 saa 07:36
Yasuwe :

Perezida wa Madgascar, Andry Rajoelina yishimiye intsinzi ya Kagame Paul wari umukandida uhagarariye Umuryango FPR Inkotanyi mu matora ya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda.

Abinyujije kuri X, Perezida Andry Rajoelina yanditse ati “Mu izina ry’abaturage ba Madagascar, ndashimira cyane umuvandimwe wanjye Paul Kagame ku kongera gutorwa ku majwi 99.15%, nk’uko byatangajwe nk’ibyavuye mu matora by’agateganyo. Turifuriza u Rwanda amahoro n’iterambere”.

U Rwanda na Madagascar bisanzwe bifitanye umubano mwiza, aho mu 2023 ibi bihugu byombi byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu bijyanye n’ubucuruzi n’ishoramari hagati y’inzego z’abikorera hagamijwe koroherezanya ku mpande zombi.

Perezida Andry Rajoelina aheruka guhura na Perezida Kagame muri Kanama 2023 ubwo yari ari mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu mu Rwanda. Icyo gihe Perezida Andry Rajoelina yashimye uburyo Perezida Kagame yizerera mu kugira Afurika yishoboye, iteye imbere kandi ishobora kwikemurira ibibazo byaba iby’ubushomeri, umutekano n’ibindi.

Yavuze kandi ko icyo cyerekezo cya Perezida Kagame bagihuriyeho kandi ko igihugu cye cyiteguye gufatanya n’u Rwanda kugira ngo iterambere ry’ibihugu byombi na Afurika muri rusange rigerweho.

Perezida Andry Rajoelina yishimiye intsinzi ya Perezida Kagame Paul

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .