Perezida Touadéra yakiriye aba abasirikare bakuru mu Ngabo z’u Rwanda mu biro bye, Palais de la Renaissance, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri.
Mu bandi bitabiriye ibiganiro harimo Col Alexis Nsengiyumva ukuriye Ingabo ziri muri Centrafrique binyuze mu masezerano y’ibihugu byombi hamwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Centrafrique, Maj Gen Zépherin Mamadou.
U Rwanda na Centrafrique bisanzwe bifitanye umubano ukomeye mu bya gisirikare.
Kuva mu 2014, Ingabo z’u Rwanda ziri muri Centrafrique mu butumwa bwa Loni ndetse guhera mu 2020, u Rwanda rwohereje Ingabo muri Centrafrique binyuze mu masezerano hagati y’ibihugu byombi.
Ingabo z’u Rwanda ni zo zirinda Perezida wa Centrafrique kuva mu 2016. Ni inshingano zikora neza, zikarangwa kandi n’ubwitange umunsi ku wundi.
Mu 2020, Perezida Touadéra yabwiye IGIHE ko atewe ishema no kuba umutekano w’igihugu cye n’uwe bwite ucungwa neza n’Abanyarwanda.
Ati “Murabizi ko hari ibyiciro bibiri by’Ingabo z’u Rwanda ziri hano, umutekano wanjye ucungwa n’izo ngabo, ndanyuzwe cyane.”
𝐀𝐌𝐀𝐒𝐇𝐔𝐒𝐇𝐎
Perezida wa Centrafrique, Faustin-Archange Touadéra, yakiriye Umugaba Mukuru w’Ingabo z'u Rwanda zirwanira ku butaka, Gen Maj Vincent Nyakarundi n’Umuvugizi w'Ingabo z'u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga.
Mu bandi bitabiriye ibiganiro harimo Col Alexis… pic.twitter.com/FbYCBx9h3l
— IGIHE (@IGIHE) March 4, 2025


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!