Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Misiri yatumiye Perezida Kagame kuzabasura

Yanditswe na Habimana James
Kuya 25 Nyakanga 2019 saa 04:21
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yakiriye Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Misiri, Dr. Ali Abdel Aal, amucishaho ubutumwa butumira Perezida Paul Kagame kuzasura iki gihugu akanatanga ikiganiro ku bagize Inteko.

Dr. Ali Abdel Aal ari mu ruzinduko rw’iminsi ine mu Rwanda rwatangiye kuwa 23 Nyakanga, rukaba rugamije gutsura umubano hagati y’Inteko zishinga Amategeko z’ibihugu byombi.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, yabwiye itangazamakuru ko ibiganiro bya Minisitiri w’Intebe na Dr Ali Abdel byibanze ku butwererane hagati y’u Rwanda na Misiri bwatangiye mu 1970.

Yavuze ko aba bayobozi baganiriye ku butwererane mu bya gisirikare cyane ko n’umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda yagiriye uruzinduko mu Misiri mu Ukuboza umwaka ushize, aho yaganiriye na mugenzi we w’iki gihugu.

Yagize ati “Harebwe uko ubwo butwererane bwatezwa imbere harimo nk’amahugurwa y’abasirikare b’u Rwanda mu Misiri.”

Yakomeje agira ati “Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Misiri yatumiye Perezida Paul Kagame abinyujije kuri Minisitiri w’Intebe, kuzaza gusura iki gihugu ariko muri urwo ruzinduko akazanasura Inteko. Yanamutumiye mu Nteko Ishinga Amategeko kugira ngo azaganirize Abadepite ba Misiri, ibyo byose ni ibintu byiza bigaragaza ubushake bwa Politike hagati y’ibihugu byombi kuko ibi bihugu bifite abayobozi bareba kure kandi baharanira inyungu z’ibihugu byabo n’inyungu za Afurika muri rusange.”

Mu bindi aba bayobozi baganiriyeho, Nduhungirehe yavuze ko baganiriye ku bufatanye mu gutwara abantu mu kirere kuko tariki 28 Mata uyu mwaka, Indege ya EgyptAir yatangiye ingendo zayo i Kigali kabiri mu cyumweru ariko hakaba hari n’ubufatanye na RwandAir.

Ati“Nk’ubu RwandAir igera mu bihugu byinshi byo mu karere nka Kinshasa, Harare, Lusaka n’ahandi ku buryo abantu bo muri ibyo bihugu bifuza kujya mu Misiri bajya bakoresha RwandAir kugera Kigali, hanyuma EgyptAir ikabatwara. Mu myaka iri mbere uko indege yacu igenda ikura yazagera i Cairo.”

Mu bindi ibi bihugu bifatanyamo harimo ubutwererane mu bijyanye n’ubuvuzi aho Misiri yateye imbere mu byereke imiti n’ibikoresho byo kwa muganga.

Aba bayobozi kandi baganiriye ku ruzi rwa Nil rufite isoko mu Rwanda, rukaba rutunze abanya-Misiri.

Nduhungirehe yavuze ko nk’u Rwanda babwiye Misiri ko bazafatanya mu kureba ukuntu amazi ya Nil bayakoresha mu nyungu za bose nta gihugu kibangamiwe.

Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yakiriye Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Misiri, Dr. Ali Abdel Aal
Uyu muyobozi kandi yazanye na bagenzi be bo mu Misiri
Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Misiri yatumiye Perezida Kagame kuzabasura akaganiriza Abadepite
Dr. Ali Abdel Aal na Dr Ngirente bahana impano
Amb Olivier Nduhungirehe yabwiye itangazamakuru ko ibi biganiro by’aba bayobozi byibanze kandi ku butwererane hagati y’u Rwanda na Misiri
U Rwanda na Misiri bifitanye ubutwererane mu bijyanye n’ubuvuzi aho Misiri yateye imbere mu byereke imiti

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza