Perezida Tshisekedi yunamiye inzirakarengane za Jenoside zishyinguye ku Gisozi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 25 Werurwe 2019 saa 12:43
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, yunamira inzirakarengane ibihumbi 250 zirushyinguyemo.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere nibwo Tshisekedi uri mu Rwanda aho yitabiriye inama y’Abayobozi b’Ibigo byo muri Afurika, Africa CEO, yasuye urwibutso rwa Gisozi.

Yari aherekejwe na Minisitiri w’Umuco na Siporo, Nyirasafari Esperance, Minisitiri w’Ibidukikije, Vincent Biruta n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, Dr Jean Damascène Bizimana.

Kuri uru rwibutso, yatambagijwe ibice byose birugize, asobanurirwa amateka yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi aho mu gihe cy’iminsi ijana abarenga miliyoni bishwe bazizwa uko bavutse.

Yashyize indabo ku mva zishyunguyemo inzirakarengane ndetse afata n’umunota wo kwibuka abazize aya mahano ya Jenoside.

Ni ku nshuro ya mbere Tshisekedi asuye u Rwanda kuva muri Mutarama uyu mwaka yarahirira kuyobora RDC.

Perezida Tshisekedi asuhuza Minisitiri w’Umuco na Siporo, Nyirasafari Esperance
Perezida Tshisekedi asuhuza Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, Dr Jean Damascène Bizimana
Perezida Tshisekedi ubwo yageraga ku Gisozi
Perezida Tshisekedi ashyira indabo ku mva zishyinguyemo imibiri y'inzirakarengane za Jenoside
Yunamiye inzirakarengane ibihumbi 250 zishyinguye mu rwibutso rwa Kigali ku Gisozi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza