Ni ishuri riri ahazwi nka Monduli mu mujyi wa Arusha uherereye mu Majyaruguru ya Tanzania.
Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga yemereye IGIHE ko mu basoje amasomo ya gisirikare muri TMA, harimo abanyarwanda babiri.
Ni ku nshuro ya gatatu Perezida Samia Suluhu atanze amapeti ya gisirikare kuva yajya ku butegetsi muri Werurwe 2021.
Abahawe amapeti bari mu byiciro bibiri barimo abamaze imyaka itatu biga amasomo ya kaminuza ku bijyanye n’ubumenyi mu bya gisirikare ahasoje abasirikare 109 n’abandi 651 binjiye mu gisirikare mu buryo busanzwe.
Mu bahawe amapeti harimo abakobwa 89 n’abagabo 651. Muri abo kandi harimo abanya-Tanzania 724 n’abandi 16 baturuka mu Burundi, Kenya, Eswatini, u Rwanda na Uganda.
U Rwanda na Tanzania bisanganywe umubano wihariye mu bya gisirikare.
Muri Kanama umwaka ushize, General Venance Mabeyo wahoze ari Umugaba Mukuru w’Ingabo za Tanzania yagiriye uruzinduko rw’iminsi ine mu Rwanda, rwari rugamije guteza imbere ubufatanye hagati y’Ingabo z’u Rwanda (RDF) n’iza Tanzania (TDF).
Icyo gihe mu ruzinduko rwe yasuye n’Ishuri rikuru rya gisirikare rya Nyakinama.







TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!