00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Ruto yashimye akazi kakozwe na Perezida Kagame wayoboye amavugurura ya Afurika

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 18 May 2024 saa 02:11
Yasuwe :

Perezida wa Kenya, Dr William Samoei Ruto, yashimye ibyo Perezida Paul Kagame yagezeho kuva mu 2016 kugeza muri Gashyantare 2024 ubwo yari ayoboye amavugurura y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU).

Ruto wari i Kigali, kuri uyu wa 17 Gicurasi 2024 yagize ati “Umuvandimwe wanjye Perezida Kagame yakoze akazi gakomeye ku mavugurura ya AU. Yanshyikirije raporo y’ibyagezweho. Ntabwo nteganya gutenguha umuvandimwe wanjye. Iyi AU tugiye kuyivugurura kandi tuzatuma iba Umuryango uri mu murongo w’impamvu washinzwe.”

Bimwe mu bibazo bibangamiye urujya n’uruza n’ubuhahirane muri Afurika harimo kuba Abanyafurika basabwa viza mu bihugu byinshi, nk’uko umuherwe wa mbere kuri uyu Mugabane, Aliko Dangote yabigaragaje.

Perezida Ruto yavuze ko iki kibazo kigomba kuzakemuka kugira ngo Abanyafurika bakomeze urugendo rubaganisha ku cyerekezo bihaye, babifashijwemo n’Isoko Rusange rya Afurika, AfCFTA.

Ubwo Perezida Kagame yashyikirizaga Ruto iyi nshingano i Addis Abeba ku cyicaro cya AU, yatangaje ko mu byagezweho harimo kubyutsa Ikigega cy’uyu muryango kigamije gushyigikira ibikorwa by’amahoro.

Yagize ati “Nibura miliyoni 400 z’amadolari zarakusanyijwe. Nk’umusaruro wabyo, Akanama k’umutekano ka Loni gaherutse gutangaza ko ku nshuro ya mbere kazatera inkunga ya 1/3 cy’ibikorwa by’amahoro. Turi kugana aheza mu gusobanura neza inyungu rusange zacu no kuzimenyekanisha.”

Perezida Kagame yasobanuye ko amavugurura y’inzego za AU adakwiye kurangirana na manda ye, ahubwo ko hakenewe kwita ku bintu by’ingenzi abakuru b’ibihugu bigize uyu muryango bemeranyijeho.

Perezida wa Kenya, William Ruto, yatangaje ko Perezida Kagame yakoze akazi gakomeye ubwo yayoboraga amavugurura ya AU

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .