Uyu Mukuru w’Igihugu unayobora EAC, yagejeje iki cyifuzo ku Muyobozi Mukuru wa Loni, Antonio Guterres, mu kiganiro bagiranye ku murongo wa telefoni ku wa 3 Mata 2025, cyibandaga ku butumwa bw’amahoro Abapolisi ba Kenya barimo muri Haiti kuva mu mwaka ushize.
Yasobanuriye Guterres ingamba zafatiwe mu nama yahuje abakuru b’ibihugu bya EAC na SADC tariki ya 24 Werurwe, hifashishijwe ikoranabuhanga, zirimo iz’igihe gito, ikiringaniye n’ikirekire zafasha uburasirazuba bwa RDC n’akarere kubona amahoro.
Muri izi ngamba harimo izigenga uburyo bwo guhagarika imirwano n’ubushotoranyi mu Burasirazuba bwa RDC, korohereza ibikorwa by’ubutabazi n’ibiganiro hagati y’impande zose zifite uruhare mu ntambara yo muri iki gihugu.
Perezida Ruto yagize ati “Nasabye Loni gushyigikira umuhate wa EAC na SADC mu gushyira mu bikorwa inzira iganisha uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku mahoro.”
Nk’uko yakomeje abisobanura, we na Guterres bagaragaje ko bashyigikiye ko akarere kabona amahoro n’umutekano, amakimbirane ibihugu byako bifitanye agakemuka mu buryo burambye.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!