Ubwo yari mu nama y’ihuriro nyafurika ry’abayobozi bakuru b’ibigo by’abikorera (Africa CEO Forum), kuri uyu wa 17 Gicurasi 2024, Perezida Ruto yatangaje ko nubwo hari abagaragaza uyu mugabane nk’utishoboye, ufite ubushobozi bwo gutanga umusanzu mu gukemura ibibazo byugarije Isi.
Perezida Ruto yagize ati “Dufite ibisubizo by’ibibazo byugarije Isi birimo imihindagurikire y’ikirere. Dukwiye kureba Afurika bitandukanye n’uko yahoze, tukayireba nk’umugabane w’amahirwe.”
Ku mihindagurikire y’ikirere, Ruto yafatiye urugero ku mapfa n’imvura nyinshi yateye umwuzure byibasiye Kenya n’ibindi bihugu byo mu ihembe rya Afurika mu 2023 no mu 2024, agaragaza ko hakwiye gufatwa ingamba zo guhangana n’iki kibazo.
Mu bisubizo uyu Mukuru w’Igihugu abona ko Afurika yakwishakamo harimo kubaka ibikorwa byafasha mu kubungabunga ikirere no gufasha abagizweho ingaruka n’ibiza nk’ibi biterwa n’imihindagurikire y’ikirere.
Perezida Ruto kandi yatangaje ko Afurika ikwiye kwita ku iterambere ry’abaturage bayo, ikiyubaka muri serivisi zose ku buryo nta Munyafurika wajya ajya kuzishakira ku yindi migabane.
Ati “Dukore byinshi ku baturage bacu kandi dukore byinshi ku iterambere, ku buryo ibihugu byacu bitazajya bishora menshi mu gushaka serivisi byakabaye bifite.”
Perezida Ruto wa Kenya, Ismail Omar Guelleh uyobora Djibouti na Filipe Nyusi wa Mozambique ni bo bakuru b’ibihugu baje kwitabira Africa CEO Forum. Ni inama bahuriyemo n’abandi barenga 2000 bateraniye muri Kigali Convention Centre.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!