00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro na Emmerson Mnangagwa wa Zimbabwe

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 11 August 2024 saa 12:11
Yasuwe :

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Zimbabwe, Emmerson Mnangagwa bigamije gushimangira umuhate mu kwagura umubano n’ubutwererane busanzweho hagati y’ibihugu bayoboye.

Perezida Emmerson Mnangagwa ari mu Rwanda aho yitabiriye ibirori by’Irahira rya Perezida wa Repubulika, Paul Kagame watorewe kuyobora igihugu mu myaka itanu iri imbere.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu Village Urugwiro byagize biti “Abakuru b’ibihugu bagaragaje umuhate uri mu kwagura imikoranire myiza hagati y’u Rwanda na Zimbabwe.”

Perezida wa Zibwabwe, Emmerson Munangagwa yageze i Kigali ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 10 Kanama 2024 aho yitabiriye irahira rya mugenzi we Paul Kagame watorewe indi manda.

Perezida Munangagwa yakiriwe n’Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere RDB, Francis Gatare.

Umubano w’ibihugu byombi ku buyobozi bwa Paul Kagame na Munangagwa ntiwaranzwe n’inzinduko zo ku rwego rwo hejuru gusa, ahubwo habayemo n’isinywa ry’amasezerano y’ubufatanye arenga 26 afitiye inyungu abaturage b’ibihugu byombi mu nzego zitandukanye zirimo uburezi, ingufu, ubutabera, ubukungu, imibereho y’abaturage n’umuco.

Paul Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Zimbabwe Emmerson Mnangagwa
Perezida Emmerson Mnangagwa yitabiriye ibirori by'irahira rya Perezida Kagame

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .