00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Nyusi yasuye Ingabo z’u Rwanda ziri i Afungi na Palma

Yanditswe na IGIHE
Kuya 22 January 2022 saa 09:21
Yasuwe :

Perezida wa Mozambique, Filipe Jacinto Nyusi, yasuye Ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique ziri mu rugamba rwo kurwanya imitwe y’iterabwoba mu Ntara ya Cabo Delgado.

Ku wa Gatanu tariki 21 Mutarama 2022 nibwo Nyusi yasuye izi ngabo zikorera ahitwa Afungi na Palma mu Ntara ya Cabo Delgado.

Afungi niho hakorera Sosiyete y’Abafaransa ya Total. Ni yo yahawe ikiraka cyo gucukura Gaz mu mushinga uzwi nka Liquid Natural Gas (LNG). Niwo mushinga nk’uwo ufite agaciro kanini muri Afurika kuko ubarirwa miliyari 60 z’amadolari.

Ni mu gihe Palma ari ho hafatwa nk’umwe mu mijyi mikuru mu Ntara ya Cabo Delgado. Ni hamwe mu ho ibyihebe bya “Ahlu Sunnah Wa-Jama” byigabije bikica abaturage, bigatwika ibikorwaremezo, bikangiza amavuriro n’ibindi byose.

Kuva Ingabo z’u Rwanda zagera i Cabo Delgado, Palma yatangiye kugarukamo amahoro ku buryo n’abaturage basubiye mu byabo buhoro buhoro. Umuntu ugeze Palma muri iki gihe, asanga ibintu byinshi byarahindutse, kuko ubu abakora ibikorwa by’ubucuruzi bw’ibintu bya ngombwa mu buzima.

Nyusi ubwo yasuraga aka gace, yakiriwe n’abayobozi bo muri Mozambique by’umwihariko Guverineri Valige Taliabo Atuando; Umuyobozi w’Akarere ka Palma, João Buchil; Umunyamabanga uhoraho, Zefa Alberto n’abayobozi b’inzego z’umutekano.

Uyu Mukuru w’Igihugu yahuye kandi n’Abahagarariye Ingabo za Mozambique, FADM, hamwe n’abahagarariye Ingabo z’u Rwanda bari i Palma na Afungi. Yabashimiye imirimo myiza bamaze gukora kuva bagera muri iki gihugu barwanya imitwe y’iterabwoba, anabashishikariza gukomeza ibikorwa bya gisirikare hirya no hino.

Yashimye ubufatanye bw’ingabo muri uru rugamba, asaba ko uwo mutima wo gukorera hamwe bawukomeza kugira ngo babashe guhashya ibyo byihebe.

Intara ya Cabo Delgado ifite ubuso bungana na 82.625, ukoze imibare wasanga iruta u Rwanda inshuro 3,1. Mu 2017 byabarwaga ko ituwe n’abaturage barenga miliyoni 2,3.

Ni yo yakabaye ikize mu ntara 11 zigize Mozambique kuko ifite umutungo kamere mwinshi wa gaz.

Bibarwa ko abaturage barenga 3000 ari bo bamaze kwicwa n’ibyihebe muri iyi ntara, mu gihe abavuye mu byabo bo barenga ibihumbi 700.

Perezida Nyusi yashimye ubufatanye buri hagati y'Ingabo z'u Rwanda n'iza Mozambique
Ingabo z'u Rwanda zimaze kugira uruhare mu kubohoza ibice byinshi byari byarigabijwe n'umwanzi i Cabo Delgado

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .