00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Nyusi yashimiye Abanyarwanda batabaye Mozambique yari yugarijwe n’iterabwoba

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 18 May 2024 saa 10:03
Yasuwe :

Perezida wa Mozambique, Filipe Nyusi, yashimiye Perezida Kagame n’Abanyarwanda muri rusange ku bw’ubufasha bahaye igihugu cyabo cyari cyugarijwe n’ibikorwa by’iterabwoba bikorwa n’umutwe wa Ansar al Sunnah.

Kuva mu 2017 kugeza mu 2021, intara ya Cabo Delgado yashegeshwe bikomeye n’ibikorwa by’iterabwoba, byatumye abaturage benshi bahunga, ibikorweremezo birasenywa, ibigo nka TotalEnergies gitunganya peteroli na gazi gihagarika ibikorwa.

Hashingiwe ku masezerano u Rwanda rwagiranye na Mozambique, muri Nyakanga 2021 ingabo z’u Rwanda zagiye muri Cabo Delgado, zigarura byihuse umutekano kuko zirukanye abarwanyi b’uyu mutwe mu bice barimo, abaturage bari barahunze baracyurwa.

Mu nama y’ihuriro nyafurika ry’abayobozi bakuru b’ibigo by’abikorera, Africa CEO Forum, Perezida Nyusi yatangaje ko kubera ubufasha Abanyarwanda bahaye Mozambique, umutekano wagarutse muri Cabo Delgado.

Yagize ati “Hamwe n’umuvandimwe wanjye, Nyakubahwa Paul Kagame, hari byinshi byakozwe. Mu majyaruguru ya Mozambique twahuye n’ibibazo by’iterabwoba byinshi nko mu 2021. Mfashe umwanya wo gushimira u Rwanda n’Abanyarwanda ku bwo kudufasha kandi nizera ko vuba tuzihutisha ubufatanye bwacu.”

Perezida Nyusi yakomeje ati “Twashoboye guhangana n’ikibazo kibangamiye umutekano, ubu bimeze neza ugereranyije n’uko byari bimeze mu 2021 kandi ndishimye cyane kubera ko twagikemuye.”

Uyu Mukuru w’Igihugu yagaragaje ko iyo ibibazo bishingiye ku makimbirane bivutse, biba ari ngombwa ko impande zitumvikana zijya mu biganiro.

Yagize ati “Njyewe ubwanjye nagiye mu ishyamba kuganira n’umwanzi kubera ko nari nzi ibiri kuba n’ibyo bashakaga. Twashoboye kuganira, tugira ibyo twumvikanaho. Ubu ibintu bimeze neza.”

Ibikorwa by’ingabo z’u Rwanda biri mu byiciro bitatu: kwirukana abarwanyi ba Ansar al Sunnah mu bice bari barafashe, gucyura abaturage bahunze no gufasha Mozambique kubaka inzego z’umutekano zayo ku buryo zizashobora kwirindira igihugu.

Perezida wa Mozambique, Filipe Nyusi, yashimiye Abanyarwanda batabaye Mozambique
Perezida Nyusi yabwiye umunyamakuru Eleni Giokos ko ubu umutekano muri Cabo Delgado uhagaze neza
Muri iki kiganiro, Perezida Nyusi yari kumwe na William Ruto wa Kenya na Perezida Kagame

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .