Perezida Ndayishimiye yagize ‘Lieutenant’ umuhungu wa Nkurunziza, anahemba abasirikare barashe ku Ngabo z’u Rwanda

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 1 Nyakanga 2020 saa 07:45
Yasuwe :
0 0

Mu gihe u Burundi bwizihiza imyaka 58 bubonye ubwigenge, kimwe mu byaranze uyu munsi ni ugushimira abiswe intwari z’igihugu, barimo umuhungu wa Pierre Nkurunziza uheruka gupfa n’abasirikare bagize uruhare mu gushotora u Rwanda.

Ni igikorwa kibaye nyuma y’iminsi hibazwa uko Perezida Evariste Ndayishimiye azabanira u Rwanda, bijyanye n’ibitero bimaze iminsi birugabwaho n’abitwaje intwaro baturuka mu Burundi, harimo n’icyabaye ku wa 27 Kamena 2020 mu Karere ka Nyaruguru.

Perezida Ndayishimiye yagendaga ahamagara umuntu ugiye gushimirwa, agahabwa umudali w’ishimwe ndetse ugaherekezwa n’amafaranga yagendaga arutanwa bitewe n’ibyo ashimirwa ko yakoze.

Yahamagaye Kelly Nzurunziza waraye yambitswe ipeti rya Lieutenant, mu gihe muri Werurwe uyu mwaka aribwo yarangije amasomo mu Ishuri rya Gisirikare mu Burundi, akambikwa na Se ipeti rya Sous-Lieutenant.

Mu gikorwa cyanyuraga kuri Televiziyo y’Igihugu, Ndayishimiye yavuze ko n’abamuyoboye babonye ubushobozi afite bakamuzamura mu ntera.

Yakomeje ati “Rero Lt Nkurunziza Kelly muramuzi, ni umuhungu wa sogokuru nyakubahwa Petero Nkurunziza. Yakuranye ubutwari ku buryo yavuze ngo ‘njyewe ngomba kuzitangira igihugu cyanjye’, ajya mu ishuri rya gisirikare, aragenda yiga hanze atahana amanota meza cyane, abandi bana b’abakuru bakunze kwigira nabi.”

“Hanyuma ahageze yemera kugira umuruho, ajya kwiga rya shuri rya komando, asohoka ari we wa mbere, ntabwo yigize umunebwe, ni umusore ufite ahazaza heza, yabaye icyitegererezo mu myitwarire myiza, mu bwenge, mu butwari, murumva ko n’abamuyoboye bamushima bakavuga bati ‘uyu musore azavamo ikintu’.”

Yahawe umudali w’intwari wa “Ordre de Merite Patriotique, classe de chevalier”, anahabwa ishimwe rya miliyoni 1.5 z’amafaranga y’u Burundi.

Yashimye abasirikare barwanye n’u Rwanda

Mu bashimiwe na Ndayishimiye barimo abasirikare Adjudent Nitunga Jonathan wapfuye - wari uhagarariwe n’umugore we na Caporal - Chef Ndizeye Fulgence "bari kumwe ari na we watabaye n’abandi agatsinda umwanzi", barwanye n’igihugu cy’abaturanyi yirinze kuvuga izina, ariko uburyo yagisobanuye yagushije ku Rwanda.

Muri Gicurasi uyu mwaka nibwo Ingabo z’u Rwanda zarasanye n’iz’u Burundi nyuma y’uko abarobyi bo muri iki gihugu binjiye mu mazi yo ku ruhande rw’u Rwanda.

Icyo gihe RDF yatangaje ko “Ubwo Ingabo z’u Rwanda zategekaga abo barobyi gusubira mu gihugu cyabo, Abasirikare b’u Burundi bari ku ruhande rwabo, batangiye kurasa ku Ngabo z’u Rwanda, nazo zirabasubiza.”

Nta musirikare w’u Rwanda wigeze ugirira ikibazo muri uko kurasanaho ndetse n’abo bari barashe baturutse mu Burundi bahise basubira mu gihugu cyabo. Nyamara amakuru yatanzwe mu Burundi yemeje ko bwapfushije umusirikare umwe, ndetse byashimangiwe na Perezida Ndayishimiye.

Yagize ati “Muzi ko mu minsi ishize wa mwanzi uhora adushotora hariya ku rubibi rwo mu majyaruguru, yaje ashaka kongera kuduhekura abarobyi bo mu Kiyaga cya Rweru, hanyuma rero muzi ko ingabo z’u Burundi zitajya zigoheka, zijya gutabara abo barobyi bari bagiye kwicirwa muri icyo kiyaga, hanyuma uyu Adjudent Nitunga Jonathan kuri urwo rugamba ni we wahasize ubuzima.”

Yavuze ko ari umusirikare wemeye kwitangira abenegihugu, icyo gihe ngo ni nawe wari uyoboye abasirikare bari kumwe.

Yakomeje ati “Muzi ko nta we uhakura izitamurya, yahasize ubuzima. Intwari nk’iyo rero ntiyareka gushimirwa izuba riva kuko murumva ko abarobyi bararokowe, we aremera arabitangira. Yari ari kumwe rero na Caporal-Chef Ndizeye Fulgence, ni Ingabo y’ubuhizi koko.”

“Icyo gihe muri icyo gitero, ni we washoboye kurwana bimwe by’ukuri, kugeza aho abanesha bamwe bahasiga agatwe, ndetse abandi baromoka abona kurokora ba barobyi, naho mugenzi we yari yamaze kuhasiga ubuzima.”

Abo basirikare bombi bahawe imidali, ndetse buri ruhande ruhabwa miliyoni y’amafaranga y’Amarundi.

Ikiyaga cya Rweru gihuza u Rwanda n’u Burundi binyuze mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Rweru n’Intara ya Kirundo mu Burundi. Mu 2014, iki kiyaga kandi cyigeze kuzana amahari hagati y’ibihugu byombi ubwo hari imirambo yakunze kugaragara mu mazi yacyo ireremba hagati y’imbibi z’ibihugu byombi.

Icyo gihe Polisi y’u Rwanda yakoze iperereza bigaragaza ko iyo mirambo atari iy’Abanyarwanda ndetse ko nta n’umuntu n’umwe watatse ko yabuze uwe.

U Burundi bwakomeje kuyobya uburari

Mu gihe ibimenyetso uruhuri byakomeje kugaragaza uburyo u Burundi bufasha imitwe igamije gutera u Rwanda, bwakomeje kuyobya uburari, ibikorwa byose byagiye bibayo bifitanye isano n’imiyoborere mibi bukabitwerera u Rwanda, kugeza n’ubwo imitwe yitwaje intwaro ibutera bukavuga ko bwatewe n’u Rwanda.

Kuba nyuma y’iminsi mike gusa Evariste Ndayishimiye amaze ku butegetsi mu Burundi harabaye iki gitero, ni ikimenyetso ko amazi akiri ya yandi.

Ibyo byose bigasiga urujijo ku cyo u Burundi bugambiriye ku Rwanda ku buryo bujya kwifatanya n’imitwe irurwanya bukayitera inkunga, mu gihe rwahoze ari umuturanyi mwiza, ariko mugenzi warwo ararutenguha yiyemeza gukorana n’abanzi barwo.

Kwibaza byinshi ku butegetsi bwe byabaye nk’ibifata indi ntera ubwo hashyirwagaho guverinoma nshya, Perezida General Evariste Ndayishimiye, agashyiramo abayobozi n’ubundi bari bakomeye ku bwa Nkurunziza Pierre yasimbuye batigeze babanira u Rwanda, ku buryo idatanga icyizere cy’amaraso mashya.

Nyuma y’igitero cyagabwe ku wa Gatandatu, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda yandikiye iy’u Burundi, "isaba ibisobanuro ku gitero cyagabwe n’abantu bataramenyekana baturutse mu Burundi, inasaba Guverinoma y’u Burundi gufata ingamba zose zishoboka kugira ngo abagize uruhare muri ibyo byaha bahungiye mu Burundi, bafatwe mu maguru mashya bagezwe imbere y’ubutabera, cyangwa boherezwe mu Rwanda kugira ngo babazwe ibyo bakoze."

Nta kintu u Burundi bwigeze busubiza.

Perezida Ndayishimiye ashyikiriza umudali Caporal - Chef Ndizeye Fulgence
Perezida Ndayishimiye hamwe n'umugore wa Nitunga Jonathan
Perezida Ndayishimiye aha ishimwe Lt Nkurunziza Kelly
Kelly Nkurunziza yagizwe Lieutenant

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .